Namenye ibyo 'Gukuna n'amavangingo' ngeze mu Rwanda ariko si ibanga bigiye kunsenyera pe! 

Sangiza iyi nkuru

Muraho neza, nitwa …..[Izina ryagizwe ibanga] ntuye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu by’ukuri bimwe mu by’umuco wa Kinyarwanda nagiye ndushaho kubimenya ngeze mu Rwanda mu mwaka wa 2013.

Navukiye mu mahanga, kuko niho ababyeyi banjye babaga, naje kugera mu Rwanda mu 2013, mu 2015 mpashakira umugabo, ubu dutuye aho ntangaje haruguru.

Nagiye nsoma ibinyamakuru ndetse nkanaganira n’urungano, niko nagiye menya ijambo gukuna ndetse no kuzana amazi cyangwa se amavangingo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Nashakanye n’umugabo wanjye, izi ngingo ntacyo tuzivuzeho, yewe tubana dukora igikorwa cyo mu buriri nk’ibisanzwe, ntacyo abivugaho, ubu mfite umwana umwe w’umuhungu w’imyaka itatu.

Singiye kubabeshya, mu mpera z’umwaka ushize nibwo umugabo yatangiye kunyereka ko mu buriri ntacyo mbashije, ko ntamunezeza uko abishaka. Mbere naketse wenda ko ari akabazo twari twagiranye katumye ambwira amagambo ankomeretsa.

Nyuma yaje kwerura abiva imuzi ye, ambwira uko bikorwa akamaro kabyo mu gihe cy’imibonano, anyereka uburyo umugore utarakunnye ngo kera byagendaga n’ibindi byinshi, gusa ku bwanjye byose nabimenye ngeze mu Rwanda, birumvikana nta n’imyaka itanu irashira mbimenye pe!

Ubu rero mu buriri iwacu ntabwo byifashe neza pe! ndabona umugabo ari mu nzira agenda, kandi aragana mu bandi bagore kuko narasobanuje nsaga hari abagore benshi baba baritaye kuri uyu muco.

Nabuze icyo nkora ku myaka yanjye 33 y’amavuko, kuko nkeka ko ibyo gukuna byo byansize, mungire inama, nkunda ibitekerezo binyuranye binyuzwa kuri iki kinyamakuru bijyanye no kubaka ingo. Kanda hano usome Inkuru bifitanye isano 

Ndabizi ko hari abasoma ibyanjye bakanseka cyangwa bakanyita umupfayongo, umutesi n’ibindi ariko mbivuze mbabaye pe! nta mugabo nshaka wo kuri interineti ahubwo nkeneye inama zamfasha kwiyubakira urugo, ni nayo mpamvu nirize gushyiraho Email cyangwa nimero za telefoni byanjye, inama mwazimpa ahagenewe ibitekerezo (Comments).

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *