Ingabire Chadia ni umubyeyi w’abana batatu utuye mu Mudugudu wa Nyagakoki, Akagali ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, avuga ko abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ariko akaba atajya amenya amakuru y’amashyirahamwe abandi bahuriramo ngo na we abe yabisunga.
Uyu mubyeyi avuga ko ari umuzunguzayi, umugabo we arafunze, ni we ushakira abana be imibereho ya buri munsi. Ahamya ko abagabo basambanye basaga 100 kuko na we umubare ntabwo awibuka ngo kuko hari n’abapfuye, muri uku kuryamana n’abagabo benshi ni naho yaje kwandurira Virusi itera Sida.
Agira inama abandi baba bari mu nzira y’uburaya kuba bayivamo, agashimangira ko nta nyungu bakuramo uretse urupfu rwa vuba.
BWIZA TV yasuye uyu mubyeyi, REBA VIDEO


