Namenye ko umusore twari tugiye kubana arwaye SIDA kandi imyiteguro twari tuyigeze kure-NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Muraho! Mbandikiye iyi nkuru mbabaye mbasaba inkunga y’inama mwe mwese duhurira kuri uru rubuga rwa bwiza.com, mu by’ukuri byandenze.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo njye n’umukunzi wanjye twafashe amatariki ndetse tunasohora invitation kuko ubukwe buri ku itariki ya 3 Gashyantare 2018.
Ikibazo nagize narangije kumenya ko arwaye SIDA, umuganga wamupimye ndetse yanahaye ruswa niwe wanyibiye ibanga, ati ‘singiye kuzabazwa ubuzima bwawe’.
Umusore yagiyeyo mbere, asanga yaranduye, ahitamo guha muganga ruswa y’ibihumbi 600 ngo azaceceke, ndetse binaba ngombwa ko twese nyuma tujyanayo kwipimishiriza hamwe, twese batwereka ko turi bazima ntazi ko bankinnye agakino mbere.
Uwo muganga yashakishije nimero zanjye, none twarahuye ambwiza ukuri, ambwira uko bimeze ananyereka ibisubizo bya cheri ko afite VIH. Amahirwe ngira ni uko tutigeze turyamana na rimwe.
Mu by’ukuri umukunzi wanjye namubwiye nti ndashaka ko tujya kwipimisha, nti kandi turajya aho nshaka, none yanze pe, arifuza ko dusubira ahambere, ahandi yanze ko tujyayo.
Mu by’ukuri yahise acika intege kandi na njye ndabibona, nta kabuza nahise mbona ko ibyo nabwiwe ari ukuri, none bakunzi bwa bwiza.com mungire inama.
Mu rugo, inshuti n’abavandimwe nta numwe nari nabwira ikibazo gihari kandi habura ibyumweru bibiri ngo ubukwe bube, barankoye, gusezerana mu murenge ibyo byose byararangiye, mungire inama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *