Umuyobozi wa GoodRich TV, Dr Francis Habumugisha atangaza ko kuwa 15 Kanama uyu mwaka yakubise agashyi gato umukozi we, Diane kamali umushinja kumuhohotera.
Mu rukiko kuri uyu wa 13 Nzeri 2019, Dr Francis yireguye ku byaha ashinjwa byo gukubita umukozi we ndetse akanamumenera telefoni.
Muri videwo nk’uko ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yagize ubushake no gutekereza ku gukibita Kamali. Buvuga ko yicaye akareba Mary Magdalene Nzaramba (undi mukozi) wasobanuraga ibibazo biri muri kompanyi, nyuma agahaguruka agafunga amaboko y’ishati ubundi agakubita Kamali urushyi.
Dr Francis yabwiraga Nzaramba ati “ Ceceka wowe uri umwana.” Ari nako ngo amutuka kuri nyina.
Nyuma ngo yaje no kumena telefoni ye nk’uko videwo yafashwe na za camera z’aho bakorera (CCTV) zibigaragaza.
Umushinjacyaha yavuze ko Kamali yabonye uburyo uregwa ari gutonganya abakozi, atangira gufata amashusho, ingingo yatumye amukubita.

Mu kwiregura, Dr Francis yahakanye ibyo aregwa byose gusa nyuma ahindura imvugo ati “ Namukubise agashyi gato.
Ubushinjacyaha bwamusabiye kuburana afunzwe mu gihe cy’iminsi 30. Buvuga ko aramutse arekuwe yabangamira imigendekere y’urubanza.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Buvuga ko Dr Francis ashobora kuzaregwa n’ibindi byaha.
Kuri ubu Iburanisha rirakomeje.


