Dr Kiiza Besigye yahishuye impamvu yatumye kuri uyu wa Gatatu atagera ku rukiko rukuru rwa Makindye kwifatanya n’abayoboke be yari yahamagaje ngo bakurikirane uko umukuru w’igipolisi wari watumijwe n’urukiko yisobanura ku byaha byo guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bishinjwa Polisi ya Uganda. Besigye akaba yatangaje ko ubuzima bwe bwari mu kaga kuri uyu wa Gatatu.
“Nabonye amakuru y’uko Gen. Kale Kayihura atari kugera mu rukiko” , ibi Besigye akaba yabitangarije itangazamakuru iwe mu rugo ahitwa kasangati mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aho yakomeje agira ati: “Nanabonye amakuru y’uko hari imigambi mibisha yo kungirira nabi” .
Amagana y’abaturage bashyigikiye IGP Kale Kayihura kuri uyu wa Gatatu bateye ku rukiko baje kugaragaza ko bamushyigikiye ndetse banasaba ko bamwihorera agakomeza akazi ke.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu banyamategeko bari batanze ikirego mu izina ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barega Gen. Kayihura barimo; Erias Lukwago, Abdullah Kiwanuka na Nicholas Opiyo, bakaba baravanywe mu menyo ya rubanda n’igipolisi gishinzwe guhosha imyigaragambyo, dore ko aba baturage banavugaga ko bagomba kwita kuri aba banyamategeko.

Dr Kiiza Besigye rero wari watumijeho, kuwa kabiri, abamushyigikiye bose ngo baze bakurikirane uko Kayihura yisobanura ngo banatange ubuhamya, ntiyigeze agera ku rukiko nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.
Kuri uwo wa kabiri ubwo yavuganaga n’abanyamakuru, Besigye akaba yari yavuze ko afite amatsiko yo kubona umukuru w’igipolisi muri ka kazu ababurana mu rukiko baba bahagazemo bisobanura
Icyo gihe Besigye yagize ati: “Ndifuza kumureba muri dock (akazu ababurana baba bahagazemo mu rukiko) ari gushinjwa ibyaha byakorewe abaturage b’iki gihugu. Ndashaka ko amenya ko nawe ashobora guca aho benshi muri twe twanyuze” . Byarangiye ariko atagaragaye ku rukiko nk’uko yari yabyijeje.
Avugana n’itangazamakuru rero kuri uyu wa kane, akaba yavuze ko atakwemeza ko yatewe ubwoba bwo kuba yakwicwa, ariko ngo yashoboraga kugirirwa nabi.
Ngo nyuma yo gusesengura amakuru yari abonye rero y’uko ashobora kugirirwa nabi, yasanze atari ngombwa ko ajya ku rukiko arabireka. Yanongeyeho ko bamwe mu bashyigikiye IGP Kayihura bigaragambyaga bari bafite imbunda.
Yagize ati: “Sinarinzi aho byari kurangirira kandi nari nabwiwe ko benshi mu bigaragambya bari bafite pistols” .
Dr Kiiza Besigye n’abayoboke b’ishyaka rye, FDC, bakunze guhangana n’igipolisi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu gihe Besigye ashinja igipolisi guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abayobozi ba Uganda nabo bamushinja politiki y’ubugizi bwa nabi ndetse no gushaka gucamo ibice abanyagihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




