Nanga gushaka kuko n’ubundi sinamarayo kabiri- umukobwa ufite umwana umwe

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa uvuga ko atuye mu Mujyi wa Kigali akaba afite umwana umwe avuga ko atashaka umugabo kuko n’ubundi asanga badateze kurambana.

Uyu yanditse akoresheje urubuga info@bwiza.com, avuga ko kuba afite umwana umwe bimuhagije kandi ko byamurinda kuba inganzwa y’umugabo yazaba ashatse.

Uyu utaratangaje amazina ye, ati ” Ndi fiye mere [fille mere] w’umwana umwe. Nanga gushaka umugabo ngo tubane by’akaramata kuko mbona tutarambana. Kugendera ku byo twembi dushaka ni ikibazo gikomeye. Mpitamo kwibera njyenyine.”

Avuga ko abasore yewe n’abagabo bamusabye ko babana ariko akabyanga. Ati ” Abagabo benshi baba bifuza ko twabana ariko mbona byabangamira ubwisanzure bwanjye. Nahisemo kubireka.”

Gusa nanone avuga ko yemera ko umutwe udahagije gutekereza ku kibazo nk’iki. Yumva ko wenda ashobora kuzicuza amaze gusaza, akumva yashaka kandi yaranze kubikora akiri muto.

Ku bw’ibyo arasaba inama niba ibyo atekereza byaba biri mu murongo muzima cyangwa yaba abiterwa no kuba uwo babyaranye mbere, atarigeze amwemerera ko babana.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Nanga gushaka kuko n’ubundi sinamarayo kabiri- umukobwa ufite umwana umwe
    Rero ubusanzwe umuntu afata uwo mwanzuro utari mwiza kubera ko hari ibikomere byumutima agifite byanze gukira arko nemera ko burya atinyutse akajyerajyeza byamuhira kdi yarwubaka rugakomera rero jyewe namugira inama yo gushaka hakiri kare kko namara gusaza azicuza kdi bitagishobotse twese tuvuka kugira ngo tuzareme indi muryango izadukomekaho gutyo kujyeza ubonye umuryango mugari uzasiga kwisi murakoze.

    1. Nanga gushaka kuko n’ubundi sinamarayo kabiri- umukobwa ufite umwana umwe
      Afite ihungabana ryatewe n’uwamuteye akamutesha inzozi yari afite,akananirwa kubyakira akabaho yanga abagabo bose.
      Uko bigaragara n’ubundi ntiyamarayo kabiri,byaba Bibi kurushaho aramutse ashatse umugabo utamukunda cyane kuburyo yamuvura iryo hungabana.

    2. Nanga gushaka kuko n’ubundi sinamarayo kabiri- umukobwa ufite umwana umwe
      Afite ihungabana ryatewe n’uwamuteye akamutesha inzozi yari afite,akananirwa kubyakira akabaho yanga abagabo bose.
      Uko bigaragara n’ubundi ntiyamarayo kabiri,byaba Bibi kurushaho aramutse ashatse umugabo utamukunda cyane kuburyo yamuvura iryo hungabana.

  2. Nanga gushaka kuko n’ubundi sinamarayo kabiri- umukobwa ufite umwana umwe
    Rero ubusanzwe umuntu afata uwo mwanzuro utari mwiza kubera ko hari ibikomere byumutima agifite byanze gukira arko nemera ko burya atinyutse akajyerajyeza byamuhira kdi yarwubaka rugakomera rero jyewe namugira inama yo gushaka hakiri kare kko namara gusaza azicuza kdi bitagishobotse twese tuvuka kugira ngo tuzareme indi muryango izadukomekaho gutyo kujyeza ubonye umuryango mugari uzasiga kwisi murakoze.

  3. Nanga gushaka kuko n’ubundi sinamarayo kabiri- umukobwa ufite umwana umwe
    Inama nakujyira rero mubyeyi niba umushaka.

  4. Nanga gushaka kuko n’ubundi sinamarayo kabiri- umukobwa ufite umwana umwe
    Inama nakujyira rero mubyeyi niba umushaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *