Nanditse ngisha inama, aka wamugani ngo uhana ugaruka ntuhana ugenda, na njye ni ko byangendekeye, iwacu ni mu Ntara y’Amajyepfo, mba ndikoze ngiye gusura umusore mu karere ka Gicumbi, umusore twamenyaniye kuri facebook.
Nagezeyo rwose anyakira neza, anyakirira mu nzu asanzwe abamo ya gisore, yaranyishimiye na njye numva ndamunezerewe kabisa, rwose twaraganiraga tukitana ba cheri, numva urukundo ruraje, kandi na we numvaga rwose rwaraje, ngendeye ku byo yambwiraga numvaga ari umuntu mwiza cyane wavamo inshuti nziza.
Twararyamanye, turishimisha biba ngombwa ko anyumvisha ko narara, rwose narabikunze, bukeye ngiye gutaha ati ‘buretse’ akanyumvisha ko ntacyo abuze ko binashobotse twahita twibanira, sha nubundi nabonaga ntacyo ndamira kuko ibyakozwe byari byakozwe dore ko nanakeka ko yaba yanteye inda.
Ukwezi kubaye kumwe, ubu arimo kumbwira ngo nshatse nakwitahira, arimo kumbwira ngo ntahe, ngo ntabwo yari yitegura neza,… yampindutse, na njye nkamubwira nti wambeshyeraga iki? mbese yaba we yabuze aho anshikira kandi na njye nabuze icyo nkora, mbese ndi mu mazi abiri, ndi mu bibazo bishyizemo, ababyeyi ndibaza icyo bazankorera ningera mu rugo.
Gusa amakuru mfite ni uko inzu akodesha, ibikoresho afite mu nzu byo ni ibye, ajya ku kazi mu gitondo akagaruka nimugoroba, akongera akambwira ati ‘nyamara ushatse wagenda’ ariko abasore ni abahemu pe, ukuntu yambwiraga ko ankunda nkumva ni byo, none ukuntu arimo kundeba nk’ingwe ndumva na byo bintera ubwoba.
Mungire inama, ese nkomeze mwihambireho? Kuntera inda byo ndabiha amahirwe ya 60% , mu rugo nabo barampamagaraga nkababwira ko aho ndi nta kibazo mfite none ubu na bwo ndimo kwibaza icyo nzahingukayo mvuga. bakunzi ba bwiza.com mungire inama murakoze!! Murakoze!
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter


