NATO iremeza ko Ukraine ifite uburenganzira bwose bwo kurasa mu Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Admiral Rob Bauer, Umujyanama Mukuru w’Umunyamabanga Mukuru wa NATO, yavuze ko Ukraine ifite uburenganzira bwo kurasa mu Burusiya, yongeraho ko ibihugu biha intwaro Kyiv bifite uburenganzira bwo kugabanya imikoreshereze yazo.

Kuri uyu wa Gatandatu, Admiral Rob Bauer, usanzwe ari Perezida wa Komite ya Gisirikare ya NATO, yatangaje ko Ukraine ifite uburenganzira mu mategeko asanzwe n’aya gisirikare bwo gutera mu Burusiya kugira ngo ibone umwitangirizwa mu rugamba.

Ati “Igihugu cyose cyatewe gifite uburenganzira bwo kwirwanaho. Kandi ubwo burenganzira ntibuhagarara ku mupaka w’igihugu cyawe. ” Bauer, yatangaje ibi mu isozwa ry’inama ngarukamwaka ya komite.

Yongeyeho ko ibihugu bifite uburenganzira bwo gushyira amabwiriza ku ikoreshwa ry’intwaro byohereza muri Ukraine. Lt. Gen. Karel Řehka, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Czech, we yavuze ko igihugu cye kidafite amabwiriza abuza Kyiv uko ikoresha intwaro yayihaye nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.

Ariko yagaragaje ingaruka za politiki ndetse n’uko ibintu bishobora kudogera: Ati: “Ni ngombwa kuzirikana buri kintu cyose, harimo n’uko ibintu bishobora gufata indi ntera n’ibindi.”

Ibitekerezo byabo bibaye mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden akirimo gusuzuma niba yakwemerera Ukraine gukoresha intwaro zirasa mu ntera ndende zitangwa na Amerika mu kurasa mu Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *