NATO iri kuduha intwaro, murinde u Burusiya igisebo: Minisitiri w’ingabo wa Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ingabo wa Ukraine, Oleksiy Reznikov, yasabye abasirikare b’u Burusiya bari ku rugamba kumanika amaboko mu rwego yise urwo kurinda igisebo ingabo zabo n’igihugu cyabo.

Uyu muyobozi mu ijambo yatangaje tariki ya 7 Ukwakira 2022, yavuze ko ingabo za Ukraine ziri gukubita incuro iz’u Burusiya kuri uru rugamba, asobanura ko zibikesha ibikoresho ziri guhabwa n’ibihugu byo mu muryango NATO.

Yagize ati: “Mwarabeshywe kandi mwaragambaniwe. Biroroshye kubabwira ko mwapfuye gitwari ku rugamba ku rugamba muhanganyemo na NATO. Ni ukuri ko ibihugu bya NATO biri kuduha intwaro, ariko ni abasirikare ba Ukraine bari kuzibakubitisha.”

Minisitiri Reznikov yasabye abasirikare b’Abarusiya kumanika amaboko kugira ngo badakomeza gusebya igihugu cyabo n’igisirikare. Ati: “Mwarinda u Burusiya ibyago, mukarinda igisirikare cyanyu igisebo.”

Yijeje abazamanika amaboko ko Ukraine izabaha ubuhungiro butekanye kandi ko batazakurikiranwa n’ubutabera. Ati: “Tuzaha ubuzima, umutekano n’ubutabera abanga kurwana. Kandi tuzaharanira ko abatanga amabwiriza y’ibyaha bakurikiranwa n’ubutabera.”

Ingabo za Ukraine ziravugwaho kwigarurira tumwe mu duce twari twarafashwe n’ingabo z’u Burusiya kandi tw’ingenzi nka Zaporizhzhia.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. NATO iri kuduha intwaro, murinde u Burusiya igisebo: Minisitiri w’ingabo wa Ukraine
    Ukrene!Oyeeeee!mukubit,abarusiya!!abobirasi!naGoriyatiyariraseyicwanDawidi,

  2. NATO iri kuduha intwaro, murinde u Burusiya igisebo: Minisitiri w’ingabo wa Ukraine
    Ukrene!Oyeeeee!mukubit,abarusiya!!abobirasi!naGoriyatiyariraseyicwanDawidi,

  3. NATO iri kuduha intwaro, murinde u Burusiya igisebo: Minisitiri w’ingabo wa Ukraine
    Uyu minisitiri wingabo wa yucrain numusazi yabanza akabohoza turiyaduce bamwambuye akabona akabwira ingabo zabarusiya kumanika amaboko? arantangajepee!!

  4. NATO iri kuduha intwaro, murinde u Burusiya igisebo: Minisitiri w’ingabo wa Ukraine
    Uyu minisitiri wingabo wa yucrain numusazi yabanza akabohoza turiyaduce bamwambuye akabona akabwira ingabo zabarusiya kumanika amaboko? arantangajepee!!

  5. NATO iri kuduha intwaro, murinde u Burusiya igisebo: Minisitiri w’ingabo wa Ukraine
    ikirene yararenganye niyihimurekuwayihemukiyebakomere uwiteka bafashye

  6. NATO iri kuduha intwaro, murinde u Burusiya igisebo: Minisitiri w’ingabo wa Ukraine
    ikirene yararenganye niyihimurekuwayihemukiyebakomere uwiteka bafashye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *