Nawe wahawe urubuga ngo wihanganishe umuryango w’Umwamikazi Elizabeth II

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wo mu bwami bw’u Bwongereza wamenyesheje buri wese ko hari uburyo bwo kohereza ubutumwa bwo kuwihanganisha, mu gihe uri mu kiriyo cy’itanga ry’umwamikazi Elizabeth II.

Itangazo washyize kuri Twitter rirabisobanura riti: “Aho uri hose ku Isi, ushobora kohereza ubutumwa bwo kwihanganisha mu rwego rwo kwibuka nyakubahwa Umwamikazi ku rubuga rwacu.”

Ukigera ku rubuga, ubona ahandikwa amazina yawe, aho ubarizwa, email n’aho kwandika ubutumwa, nyuma yo kubwandika werekwa umwanya wo gusuzumiramo ubuziranenge bwabwo, hanyuma ukabwohereza.

Uyu muryango usobanura ko nyuma yo kohereza ubu butumwa, hazabaho igikorwa cyo gutoranya ubuzashyirwa aho kwibukira Umwamikazi Elizabeth II.

Wagize uti: “Gutoranya ubutumwa bizakorwa n’umuryango w’i Bwami kandi buzashyiririrwa mu bubiko bw’ubwami abawukomokaho.”

Umwamikazi Elizabeth II yatanze tariki ya 8 Nzeri 2022, Umwami Charles III wari umuragwa w’ingoma ahita yima. Ibikorwa bibanziriza kumutabariza birakomeje.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nawe wahawe urubuga ngo wihanganishe umuryango w’Umwamikazi Elizabeth II
    Twihanganishije , umuryango wabuze umubyeyi nyakubahwa umwamikazi Elizabeth
    Twihanganishije igihugu cye cy’ubwongereza n’abamukundaga Bose.

  2. Nawe wahawe urubuga ngo wihanganishe umuryango w’Umwamikazi Elizabeth II
    Twihanganishije , umuryango wabuze umubyeyi nyakubahwa umwamikazi Elizabeth
    Twihanganishije igihugu cye cy’ubwongereza n’abamukundaga Bose.

  3. Nawe wahawe urubuga ngo wihanganishe umuryango w’Umwamikazi Elizabeth II
    Twihanganishije umuryango w’Umwamikazi Elizabeth wa ¡¡ watanze, ndetse n’abongereza n’umuryango wa commowealth!

  4. Nawe wahawe urubuga ngo wihanganishe umuryango w’Umwamikazi Elizabeth II
    Twihanganishije umuryango w’Umwamikazi Elizabeth wa ¡¡ watanze, ndetse n’abongereza n’umuryango wa commowealth!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *