Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ivuga ko yagenzuye ibikorwa by’amatora mu Turere twose tw’Igihugu kuva ku wa 22 Kamena kugeza ku wa 16 Nyakanga 2024, aho yemeza ko yagenzuye imyiteguro y’amatora, ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora nyirizina ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu mwaka wa 2024.
Perezida w’iyi Komisiyo, Umuringi Providence, yavuze ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ibijyanye n’amatora bityo bakubahiriza uburenganzira n’inshingano byabo byo kugira uruhare mu miyoborere y’Igihugu kandi bitorera abayobozi bazabahagararira mu nzego nkuru z’Igihugu.

NCHR ivuga ko ariko ku rundi ruhande hari ibikwiye kunozwa kugira ngo hakoreshwe ikoranabuhanga mu kwiyimura kuri lisiti y’itora hakiri kare.
Itangazo rya Komisiyo rigira riti “Dusanga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikwiye gukomeza kunoza uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwiyimura kuri lisiti y’itora, no gushishikariza abantu kwiyimura hakiri kare, kuko hari site z’itora zagaragayeho abantu batari kuri lisiti y’itora kandi bavuga ko biyandikishije cyangwa biyimuye.”

NCHR ivuga ko amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu mwaka wa 2024 yagenze neza muri rusange kandi akaba yarakozwe mu buryo buteguye neza, mu mucyo no mu bwisanzure, n’umutekano usesuye.
Umurungi Providence yagize ati: “Ni ibyo gushimira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.”
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ishimirwa gutangaza ku gihe ingengabihe y’amatora, gutanga kandidatire, kuzemeza no kuzitangaza nk’uko amategeko abiteganya, bikaba byarakozwe neza mu mucyo kandi abo kandidatire zabo zitemejwe bakaba barabimenyeshejwe.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite, Komisiyo yagenzuye iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, Abakomiseri n’abakozi bakaba baragenzuye ibyo bikorwa aho abakandida bose biyamamarije mu gihugu hose.


