Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone avuga ko akiri umunyamuryango w’Ishyaka National Unity Platform (NUP) mu gihe yari aherutse kuvuga ko atigeze ava muri National Resistance Movement ya Museveni. Mu mpera z’icyumweru, Chameleone yavuze ko akiri umurwanashya wa NUP mu gihe ubwo yahabwaga imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover na NRM, yari yavuze ko atigeze ava muri iryo shyaka. Ubwo yahabwaga impano na mwene wabo wa Museveni witwa Toyota, Chameleone yarateruye ati ” Ndacyari NRM, ntabwo ndi NUP. Niba mubishidikanya, mushyireho kamera zanyu mubibike. Nshuti yanjye Toyota, ndacyari mu muryango wanyu.” Ubwo yavugaga ibyo, byumvikanye ko ari muri NRM gusa kuwa Gatanu, Chameleone yavuze ko akiri muri NUP. Chameleone yavuze ko ” Abo muri NUP bamfata nk’umwanda, ndacyareba niba nava muri NUP cyangwa nkayigumamo. Ndacyari muri NUP ubu, ndacyabitejkerezaho, sindafata icyemezo. Amagambo ya Chameleone yateye kwibaza uruhande aherereyemo kuko yabwiye Toyota ko atigeze ava muri NRM nyuma akavuga ko ari muri NUP atarayisohokamo. Izina ryaba ari ryo muntu koko Chameleone (Uruvu/ Nawolovu) yaba ari guhindura irangi bitewe n’aho aherereye.


