Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard arasaba abaturage bagituye mu manegeka ubufatanye kugirango bimurwe batuzwe mu mpinga z’imisozi mu rwego rwo kwirinda Ibiza bishobora kubagwirira.
Mu butumwa bw’ihumure yagajeje ku baturage batuye mu murenge wa Kavumu, mu karere ka Ngororero, bamwe muri bo bagizweho ingaruka n’ibiza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018, Minisitiri w’Intebe yabibukije ko Leta itazahwema kubafasha anabasaba kuva mu manegeka.
Agira ati “Ndasaba abaturage batuye mu manegeka ubufatanye mu kwimurwa bagatuzwa mu mpinga z’imisozi, ubutaka bwabo bwo munsi y’imisozi bajye babukoresha bahinga. Hashyizweho itsinda rigiye gukora icyo gikorwa cyo kwimura iyo miryango”.
Min. w’Intebe yabwiye aba baturage ko kwimuka mu manegeka atari uguhunga ibiza gusa, ahubwo ko binorohereza Leta kubagezaho ibikorwaremezo.
Ati “Kwimurwa mu manegeka mugatuzwa aheza si ukubarinda ibiza gusa ahubwo binorohereza Leta kubagezaho ibikorwaremezo nk’amazi, umuriro, imihanda, amashuri n’amavuriro”.
Avuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, agashimira abagize uruhare mu gutabara bagenzi babo basizwe iheruheru nabyo muri aka gace.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda ntizahwema gutera inkunga abasizwe iheruheru n’ibiza kandi ndashimira abaturage batabaye ndetse bakomeje gufasha bagenzi babo tubizeza ko dukomeza kubaha inkunga ngo mushobore gukomeza gubacumbikira mu gihe dushaka igisubizo kihuse”.
Abaturage basabwe kwita ku mabwiriza bahabwa n’impuguke ajyanye no kwirinda inkuba mu bihe by’imvura, inzego bireba nazo zisabwa kwihutisha gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu bakava mu manegeka.
Minisiteri Ishinzwe Imicungire y’Impunzi n’Ibiza (MIDIMAR) itangaza ko kuva ku wa 1 Mutarama 2018, kugera ku wa 30 Mata, ibiza byari bimaze guhitana ubuzima bw’abasaga 183, hiyongeraho 26 bahitanwe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 7 Gicurasi 2018, iyi mibare ngo ikaba ishobora kwiyongera bitewe n’uko igikorwa cyo gukora ibarura gikomeje.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



