Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye; yatakambiye urukiko rukuru rwa Nyarugenge arusaba kumubabarira, nyuma yo gusaba imbabazi n’abarimo Perezida Paul Kagame.
Muri Gashyantare umwaka ushize ni bwo Munyakazi yeguye ku mirimo ye, nyuma yo gushinjwa amakosa arimo gukoresha inshingano yari afite mu nyungu ze bwite.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, ku wa 16 Ukwakira 2020 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Isaac Munyakazi gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw, gusa ahita ajuririra iki cyemezo.
Ni nyuma yo guhamwa n’ibyaha bishingiye ku manyanga bivugwa ko yakozwe yo gufasha ikigo Good Harvest School n’abanyeshuri bacyo kuza mu myanya ya mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza.
Muri Gashyantare umwaka ushize Perezida Kagame agaruka ku makosa ya Dr Isaac Munyakazi, yari yavuze ko hari ikigo cy’ishuri cyamuhaye Frw 500,000 kugira ngo agishyire mu bigo byari byatsinze neza.
Kuri uyu wa 14 Gicurasi nibwo Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwumvise ubujurire bwa Dr Munyakazi.
Ubwo umucamanza yahaga umwanya Dr Munyakazi ngo agaragaze impamvu zatumye ajurira, yahise abwira urukiko ko yajuririye urukiko rukuru kuko ibihano yahawe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge atabyemera.
Dr Munyakazi yasabye urukiko kumubabarira nk’uko yanasabye imbabazi Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ati: “Nagize intege nke nk’umuntu ndabisabira imbabazi, nanazisabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika namwe banyakubahwa ndangira ngo imbere yanyu mbasabe imbabazi n’izi manza ndimo ubwazo nazo ni igihano kuko ibintu nagiyemo byo guhamagara Dr Sebaganwa Alphonse ngo arebe niba ishuri ryaza mu myanya myiza ntabwo byari ku rwego rwanjye ukurikije umwanya nari ndiho wo ku rwego rwa Minisitiri.”
Umucamanza yahise asaba Dr Isaac Munyakazi gusobanura ibyo asabira imbabazi maze avuga ko yasabye umukozi wa REB witwa Dr Sebaganwa Alphonse ngo ko niba bishoboka yafasha ishuri rimwe ryo mu Mujyi wa Musanze ko ryaza mu myanya ya hafi.
Yabwiye urukiko ko byabaye ngombwa ko abonana na Dr Sebaganwa Alphonse kugira ngo amubaze niba ibyo yamusabye yarabikoze. Dr Munyakazi yavuze ko yahuriye na Dr Sebaganwa ku Kimironko agahita amubwira ko ibyo yamusabye yamaze kubikora.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko butumva impamvu y’ubu bujurire ndetse buvuga ko ishuri rya Gahima ritatsindishaga abanyeshuri neza mbere y’uko ajya gushaka ukuntu ishuri rye riherereye mu Karere ka Musanze ryafashwa kuzajya ritsinda.
Gahima Abdu ni nyiri ikigo cya Good Harvest School, na we akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw, nyuma yo guhamwa icyaha cyo gutanga ruswa.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kutakira ubujurire bw’abaregwa kuko nta mpamvu z’ubujurire bwabo.
Biteganyijwe ko urubanza rwa Dr Isaac Munyakazi ruzasomwa ku wa 11 Kamena.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



4 Responses
Ndasaba imbabazi, nanazisabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika_Dr Isaac Munyakazi
Nibashaka bazakubabarire nawe nta gihano kirenze icyo! Gusa n’abandi barebereho ko ibyo mukora nka biriya muba muhemukira abanya Rwanda.
Ndasaba imbabazi, nanazisabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika_Dr Isaac Munyakazi
Nibashaka bazakubabarire nawe nta gihano kirenze icyo! Gusa n’abandi barebereho ko ibyo mukora nka biriya muba muhemukira abanya Rwanda.
Ndasaba imbabazi, nanazisabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika-Dr Isaac Munyakazi
Muhora mudushyira inyuma twatsinze sha tukayoberwa uko biba byagenze! Baguhe isomo rikwiye
Ndasaba imbabazi, nanazisabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika-Dr Isaac Munyakazi
Muhora mudushyira inyuma twatsinze sha tukayoberwa uko biba byagenze! Baguhe isomo rikwiye