Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko kuri ubu nta mwuka mubi wavuga ko ukirangwa hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, ashimangira ko u Burundi bufite icyizere cy’uko u Rwanda ruzabushyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015 bagashyikirizwa ubutabera.
Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabikomojeho ubwo yagiranaga ikiganiro cyihariye n’abanyamakuru: Marc PERELMAN na Laurent CORREAU ba Televiziyo ya France 24 na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Icyo kiganiro cyabaye nyuma y’ukwezi kurenga inzego z’ubuyobozi mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi zemeje ku mugaragaro ko imipaka ihuza ibihugu byombi kuri ubu ifunguye, nyuma y’igihe kirekire ifunze.
U Burundi bwari bwarafunze imipaka yabwo kuva muri 2016, nyuma y’uko Leta yabwo ishinje iy’u Rwanda kugira uruhare muri Coup d’état y’abashakaga guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida, Pierre Nkurunziza. Ni ibirego cyakora cyo u Rwanda rwakunze guhakana.
Amakuru yo kongera gufungura imipaka ihuza ibihugu byombi yamenyekanye mu mpera za Nzeri uyu mwaka, mbere yo kwemezwa ku mugaragaro mu Ukwakira.
Perezida Evariste Ndayishimiye mu kiganiro na France 24 na RFI, yabajijwe niba ifungura ry’imipaka y’ibihugu byombi ryaba rigaragaza niba umubano w’u Burundi n’u Rwanda kuri ubu ugeze ku rwego rushimiajije; mbere yo gusubiza ko nta mwuka mubi ukirangwa hagati y’igihugu byombi.
Yagize ati: “Kugeza ubu nta mwuka mubi uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda. Niba hari ibibazo byaba bigikeneye gukemurwa bigihari, ni ibibazo bigomba gukemurwa mu buryo bwa dipolomasi.”
Yakomeje agira ati: “Tuvugana umunsi ku wundi, abasirikare bakuru bacu bavugana na bagenzi babo bo mu Rwanda, abayobozi ku rwego rw’imipaka na ba Guverineri ku mpande zombi baheruka guhura, hashize icyumweru n’igice abayobozi ku rwego rw’intara ya Kirundo bahuye na bagenzi babo bo mu ntara ya Bugesera, urebye nta mwuka mubi ukiriho.”
Perezida w’u Burundi yavuze ibi, mu gihe mu mwaka we wa mbere yari yarinangiye ko igihugu cye kidashobora kongera kugenderana n’u Rwanda; mu gihe cyose rwaba rutagishyikirije abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri 2015.
Aba barangajwe imbere na Gen. Maj Godéfroid Niyombare u Burundi bwavugaga ko u Rwanda ari rwo rubacumbikiye, na rwo rukavuga ko rudashobora kubatanga ngo kuko ari impunzi zifite amategeko mpuzamahanga azirengera.
Perezida w’u Burundi ubwo yabazwaga ku kibazo cy’aba bantu, yibukije ko mu minsi yashize yagiye yohererezanya intumwa na Perezida Paul Kagame ndetse bikanaba ngombwa ko habaho uguhura hagati y’intumwa za Minisiteri z’Ubutabera z’ibihugu byombi.
Yavuze ko ibi byose byari mu rwego rwo gukomeza gushakira igisubizo ikibazo cya bariya bantu, ndetse anahishura ko abatekinisiye b’impande zombi bakomeje guhura mu rwego rwo gushakira hamwe igikwiye.
Ku bwa Ndayishimiye “icy’ingenzi kurushaho ni uko u Rwanda rwemera ko abo bagerageje guhirika ubutegetsi bari ku butaka bwarwo.”
Yavuze ko kuri ubu bisa n’aho bikigoranye ko u Burundi bwabona bariya bantu, ari na yo mpamvu bugikomeje gusaba u Rwanda ko rwabubashyikiriza na bwo bukabageza imbere y’ubutabera. Yavuze ko kiriya kibazo kigomba gukemuka mu nzira ya Politiki.
Perezida w’u Burundi kandi yavuze ko hari icyizere cy’uko u Rwanda ruzatanga Gen. Niyombare na bagenzi be, bijyanye no kuba bigaragara ko hari ubushake rufite bwo kuzana kiriya kibazo ku meza [y’ibiganiro].



2 Responses
Ndayishimiye yavuze uko umubano w’u Burundi n’u Rwanda wifashe, akomoza ku kibazo cy’abarimo Gen. Niyombare
Ntawakwishimira kwumva abaturanyi bose batwinuba. Hakwiye ingaba nshya muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.
Ndayishimiye yavuze uko umubano w’u Burundi n’u Rwanda wifashe, akomoza ku kibazo cy’abarimo Gen. Niyombare
Ntawakwishimira kwumva abaturanyi bose batwinuba. Hakwiye ingaba nshya muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.