Ndi gukorana na Gen Muntu kugira ngo dukureho Museveni- Bobi Wine

Sangiza iyi nkuru

Depite  Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atangaza ko kuri ubu ari gukorana na Rtd. Maj. Gen. Mugisha Muntu kugira ngo bavane Perezida Museveni ku butegetsi.

Bobi Wine yemeza ko azahangana na Museveni wa Uganda mu matora ya perezida ateganyijwe mu 2021.

Aganira na Televiziyo yo mu Budage, Deutsche Welle, kuwa Gatatu w’iki cyumweru, Bobi Wine yavuze ko  arimo gukorana n’andi mashyaka y’abatavuga rumwe na NRM ya Museveni by’umwihariko Gen Muntu.

Ati “  Njye n’itsinda ryanjye turi gukorana ngo dukureho Perezida Museveni mu matora ataha. Gen Muntu ni umugabo w’ikinyabupfura kandi turi gukorana bya hafi. Bigaragara ko turi kuri paji imwe kandi duhuje indangagaciro.”

Uyu mugabo uhagarariye agace ka Kyadondo y’Iburasirazuba mu nteko Ishinga Amategeko ya Uganda avuga ko ubundi umwanya wa perezida ubwawo atari ikibazo, ko ahubwo hari ibindi bibazo byagashe rubanda ashaka gukemura.

Ati “ Ntabwo ikituraje ishinga ari umwanya wa perezida ubwawo ahubwo ni ikibazo cy’imiyoborere mibi dushaka gukemura. Ntitwagikemura rero tutari ku buyobozi ubwacu. Dushaka kuziyamamaza mu matora ya perezida ataha kandi ni vuba aha mu myaka ibiri iri imbere.”

Uyu mudepite kandi yavuze ko kuri ubu bari mu biganiro n’Ishyaka rya Democratic Party (DP) riyobowe na Norbert Mao kandi ko hari icyizere ko na Rtd. Col. Dr. Kiiza Besigye yabiyungaho muri uru rugamba rwa politiki.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Chimpreports itangaza ko amagambo ya Bobi Wine aje nyuma y’aho bivuzwe ko ari mu bantu bashyigikiye kandidatire ya Gen Muntu ku mwanya wa perezida. Bivugwa ko Bobi Wine yazagirwa Visi- Perezida cyangwa Minisitiri w’Intebe muri iyo guverinoma yaba iyobowe na Gen Muntu.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *