Nitwa Jeannette nkaba ntuye muri Kigali, umugabo wanjye si inzobe si n’igikara, muri make afite umubiri uvangiye, gusa ntabwo yishimira uko abana mbyara basa.
Njyewe ndi inzobe, nubwo maze kubyara kabiri nkiri inkumi abasore barandwaniraga pe, kandi n’ubungubu nta kibazo mfite. Reka mvuge ko ndi umugore w’igishongore.
Nkunda abana banjye cyane, gusa umugabo wanjye yararikocoye ngo abana mbyara ntabwo basa nk’uko nsa, ahubwo yongeyeho ko basa na sekuru.
Njyewe databukwe ntabwo muzi twashakanye yarapfuye, sinzi impamvu rero umugabo wanjye avuga ko basa na we.
Ngo ntabwo bavuka basa uko abyifuza, uw’umukobwa we ni na we avuga ko asa na sekuru cyane kuko we n’igikara cyane. Mungire inama, ese iyi myumvire nayimukuramo nte?

6 Responses
Ndi mwiza, ariko abana mbyara umugabo ntabishimira avuga ko basa na sekuru-Nkore iki?
buriya afite igikomere
yatewe na se!!
nange mbyaye abana basa na data byambabaza

waratese wabuze ibyo wandika.

Banza utwereke amafoto yabo bana