Ndi umukobwa w’ imyaka 19, mama asambana mbireba, ndamuhana akankangisha kuzantwika umunwa- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Mbandikiye ibi mbabaye kuko mama akomeje kuntera agahinda, aca inyuma data, agasambana n’undi mugabo nzi kandi nareba nkasanga ari ugusuzuguza data, none basomyi n’abayobozi ba bwiza.com nifuzaga ko mwamfasha ku bujyanama.
Mfite imyaka 19, ubu nibwo ndangije kwiga segonderi, akenshi nakundaga kubona ababyeyi banjye batongana, amakosa buri gihe nkayashyira kuri papa, ariko ubu maze kubona ko mama ari umunyamakosa.
Data akora ubucuruzi, ava mu rugo hafi saa kumi z’igitondo, agataha nka saa yine z’ijoro, Mama afite akazi ajyaho buri munsi agataha nimugoroba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Haba muri telefone ye, ndayifata nkasoma message uwo mugabo aba yamwandikiye, hari igihe amucyura nimugoroba akamugeza hafi yo mu rugo.
Ntavuze byinshi rero bakunzi ba bwiza.com, hari byinshi nabonye bingaragariza ko asambana na mama, kuko nanjye ubwanjye naramubajije, aho kwemera cyangwa ngo ahakane yambwiye ko nindamuka mbibwiye papa azantwika umunwa, kandi ngo azabikora mu buryo ubwo ari bwo bwose azaba ashoboye, ngo cyangwa sinzongere kwitwa uwe ukundi.
Mungire inama, ese nzicaze papa mubwire byose namwereke ikigaragaza ko mama amuca inyuma, ese nzabatungure bose? Ni ukuri iwacu nta cyo tubuze ariko imico ya mama irimo kuntera kumva mbabaye cyane, ni njye mukuru iwacu, ariko barumuna banjye ni bato ntacyo baba bitayeho. Murakoze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *