Ndi umukobwa w’imyaka 26, databuja yansabye ko turyamana umushahara wanjye akawukuba 2- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Imyaka yanjye ni 26 nkuko natangiye mbibabwira, nkorarera mu mujyi wa Kigali ariko ikigo nkoreramo ntabwo nakivuga kuko ndakeka ko byanyirukanisha, boss wacu (manager) muri iyi minsi yarantumiye ngo musange ahantu tuganire, uko byagenze ni ukunsaba kuryamana na we ndanga.
Aho twari twicaye ni mu kabari nako ni ako mu mujyi wa Kigali, twaganiriye byinshi agera naho ansaba ko twakwishimishanya ariko mutera utwatsi, mu byukuri umushahara wanjye ni ibihumbi 80, ubwo namaraga kwanga kuryamana na we nibwo yahise ambwira ngo umunsi nzabyemera umushahara wanjye uzikuba 2 ndetse mpindurirwe n’akazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni we mukoresha mukuru nibyo koko kuwukuba yabikora kandi no kuba yampindurira akazi yabishobora ariko ku bwanjye imishinga mfite mu mutwe wanjye ni myinshi ku buryo nishinze uwo munyenga w’amafaranga ibihumbi 160, bishobora kunyicira ejo hazaza.
Twahavuye dusa nkaho dushwanye ariko arambwira ngo ngende mbitekerezeho ni numva mbyemeye nzamubwira tubishyire mu bikorwa ngo anatangire anyiteho binarenze ibyo mu kazi, mwabantu mwe rwose ubu umutima wanjye usa nk’uwamvuyemo.
Ndimo kwicara nkumva sintuje, ndaryama nkumva sindyamye, ndagera ku kazi nkumva ndi mu bitekerezo byinshi, icyo mbona cyo nuko akazi narimfite ndibukabure kuko kumwemerera sibindimo ngo turyamane kandi nkeka ko azagiheraho agahita anyirukana dore ko nta na kontaro narimfite.
Mana we, mungire inama kuko ndakomerewe, yego amafaranga ndayakeneye pe, kuko niyo twese tuba dushaka, ubuzima bwanjye na bwo ndabukeneye kuko sinifuza kwiyandarika kuko sinzi uko nyuma byagenda, akazi nako ndagakeneye, mungire inama, nkore iki muri icyo kibazo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *