Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2026, yakiriye uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, bagirana ibiganiro byibanze ku nzira y’amahoro igamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kenyatta yari aherekejwe n’abandi bayobozi bakuru, mu biganiro byibanze ku bikorwa by’Itsinda ry’Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu guteza imbere inzira ya politiki igamije amahoro arambye mu karere.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Nduhungirehe yavuze ko yagiranye na Kenyatta “ibiganiro bitanga umusaruro”.
Ibiganiro byabo byabaye nyuma y’uruzinduko rw’Itsinda ry’Abahuza ba AU i Goma ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira, aho Kenyatta yari mu ntumwa zahuye n’ubuyobozi bwa AFC/M23 mu biganiro bigamije gutera imbere mu nzira y’amahoro.
Muri izo ntumwa kandi harimo uwahoze ari Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, n’uwahoze ari Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi.
I Goma izo ntumwa zahuye na Corneille Nangaa usanzwe ari Umuhuzabikorwa wa Politiki wa AFC/M23, ndetse n’abandi bayobozi b’uyu mutwe, baganira ku buryo bwo kubona umuti wa politiki w’amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibi biganiro biri mu bikorwa byagutse bigamije amahoro biri gukorwa binyuze mu nzira za Washington na Doha, zombi zigamije gukemura ibice bitandukanye ariko bifitanye isano by’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.


