Nduwantare yabaye umutoza wa gatatu wirukanwe muri shampiyona y’u Rwanda 2021

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya AS Muhanga yirukanye Umurundi Nduwantare Ismael wari umutoza wayo mukuru, aba umutoza wa gatatu uvuye muri shampiyona y’u Rwanda nyuma y’iminsi 12 imaze itangira.

Uyu mugabo wahoze atoza Ikipe ya Gicumbi FC, yirukanwe azira umusaruro mubi AS Muhanga yagize iri mu biganza bye nk’umutoza wayo.

Mu mikino itatu yari amaze kuyitoza, AS Muhanga nta n’umwe yigeze itsindamo ari na byo byatumye ihitamo kumwereka umuryango.

Nko ku munsi wa kabiri wa shampiyona AS Muhanga yatsindiwe ku kibuga cyayo ibitego 3-1 na APR FC, nyuma y’iminsi itatu itsindwa na Gorilla FC ibitego 2-1 mbere y’uko iyi Gorilla yongera kuyisubira ku wa Kabiri ikayitsinda ibitego 2-1.

Gutsinda iyi mikino uko ari itatu byatumye AS Muhanga ifata umwanya wa nyuma mu tsinda A n’ubusa bw’amanota inganya na Bugesera FC bafitanye umukino w’ikirarane.

Aya makipe yombi kandi yamaze kumenya ko atazatambuka mu tsinda kuko APR na Gorilla zamaze kwizera kugera muri 1/4 cy’irangiza.

Nduwantare Ismael yirukanwe na AS Muhanga akurikira abatoza barimo Karekezi Olivier wirukanwe na Kiyovu Sports cyo kimwe na Callum Shaun Shelby watozaga Etincelles.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *