Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benyamin Netanyahu yanenze guverinoma y’u Bufaransa ayishinja gushyigikira amashyirahamwe atemera kubaho kwa Israel agenda ashishikariza abantu kugirira Israel nabi.
U Bufaransa n’ibindi bihugu byo mu Burayi bashyigikiye amashyirahamwe arwanya Israel. Ibi bikaba byatangarijwe mu nama ya buri cyumweru ya guverinoma ya Israel na Minisitiri w’intebe, Benyamin Netanyahu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yatangaje ko iki kibazo kiri kwigwaho, ariko ntiyavuga ayo mashyirahamwe ayo ari yo. Yakomeje avuga ko mu byo bamaze kugeraho bigaragara ko hari inkunga ibihugu byo mu Burayi, birimo u Bufaransa, bitera amashyirahamwe yiyemeje kwangisha abantu Israel no guhakana kubaho kwayo. Yongeyeho ko ibizava mu iperereza ryabo nirirangira bazabigeza no kuri guverinoma y’u Bufaransa.
Iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga ko Minisitiri w’Intebe wa Israel yaniyemeje kuganira na guverinoma y’u Bufaransa kuri iki kibazo, cyane ko ngo guverinoma zombi zigomba no gushyira hamwe mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.
Kuwa 12 Nyakanga, Inteko Ishinga Amategeko ya Israel yatoye itegeko ryateje impaka, ritegeka imiryango itegamiye kuri leta (ONG) yakira inkunga za guverinoma z’amahanga kubigaragaza ku mugaragaro. Bikaba bivugwa ko amashyirahamwe ashyigikiye Palestine yamagana ubukoloni bwa Israel muri Cisjordania no muri Yerusalemu y’Iburasirazuba, ari yo aterwa inkunga n’ibihugu byo mu Burayi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



