Netanyahu yateye utwatsi ikirego cya Afurika y’Epfo kirega Isiraheli mu Rukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ko irimo gukorera Jenoside abanyegaza.
Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yavuze ko ibi birego bya Afurika y’Epfo bigoramye igoramye.
Ni nyuma y’uko uru Rukiko Rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye rwatangiye kumva ku wa kane ibirego bya Afurika y’Epfo bivuga ko intambara ya Isiraheli na Hamas ihwanye na jenoside yakorewe Abanyapalestine.
Isiraheli irahakana yivuye inyuma iki kirego, ivuga ko ari ukuyiharabika.
N’ubwo uru rubanza rushobora gufata imyaka kugira ngo rukemuke, Afurika y’Epfo irasaba urukiko mpuzamahanga ko rwategeka ihagarikwa ry’ibitero bya gisirikare bya Isiraheli mu karere ka Gaza.



One Response
Netanyahu yifatiye ku gahanga Afurika y’Epfo ishinja Israel Jenoside
turabakunda cyane muduha amakuru yizewe