Tshisekedi yatangaje ko FDLR ari baringa

New York: Tshisekedi yagaragaje ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi Tshilombo yatangarije abitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) i New York ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR utakiri ikibazo ku Rwanda.

Ni nyuma yo gushinja u Rwanda kugaba ibitero mu gihugu cye, ngo rwitwikiriye umutwe yise uw’iterabwoba wa M23 umaze amezi atatu ufashe umujyi wa Bunagana uherereye muri teritwari ya Rutshuru, intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Impuguke za UN zikora iperereza ku mutekano wo muri RDC ziherutse gutanga raporo yiswe iy’ibanga [kuko ntiyagiye mu ruhame], zishinja u Rwanda gufasha M23, na zimwe mu ngabo za RDC kwifatanya na FDLR.

Iyi raporo u Rwanda rwayiteye utwatsi, gusa Perezida Tshisekedi we muri iyi nteko rusange kuri uyu wa 20 Nzeri 2022, yagaragaje ko FDLR; umutwe ugizwe n’abarimo abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, idateye ikibazo igihugu ikomokamo.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko habayeho imishyikirano hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya RDC, habaho ibikorwa byo kurwanya FDLR ndetse abenshi bahoze ari abarwanyi bayo n’imiryango yabo barataha. Ahamya ko uyu mutwe usa n’utakiriho; ngo ni baringa.

Yagize ati; “FDLR yaciwe intege n’ingabo za RDC zifatanyije n’iz’u Rwanda mu bikorwa bihuriweho byabaye mu myaka yashize. RDC yohereje abarwanyi benshi ba FDLR n’imiryango yabo.”

Kuri ubu ngo iyo havuzwe FDLR, Abanyekongo baribaza bati: “Ni iyihe FDLR uvuga? Ni iyihe metero kare y’ubutaka bw’u Rwanda yafashwe n’iyo baringa ya FDLR? Ese ni akahe gace ko mu Rwanda byibuze kabonetseho umusirikare wa Congo?”

U Rwanda rwavuze kenshi ko Leta ya RDC yifatanya n’abarwanyi ba FDLR, by’umwihariko mu bikorwa byo guhangana na M23, kandi ngo izi mpande zombi zifatanyije zarashe ibisasu inshuro eshatu (muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022) mu karere ka Musanze.

Rusobanura ko RDC yirengagiza umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwayo, ari wo FDLR igizwe n’abavuye mu Rwanda bakoze jenoside, n’ubu bakaba bagerageza guhungabanya umutekano warwo, ikegeka ibibazo ku bindi bihugu.

Perezida Tshisekedi yasubije kuri iyi ngingo ko Leta ya RDC itari iy’abajenosideri kandi ngo ntizigera iba iy’abajenosideri, yongeraho ko u Rwanda rugira FDLR urwitwazo ngo kugira ngo rubone uko ruhungabanya umutekano w’igihugu cyabo.

Byitezwe ko kuri uyu wa 21 Nzeri, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, arahabwa umwanya mu nteko rusange ya UN kugira ngo agire icyo avuga ku kirego cya RDC, ku mutekano w’akarere muri rusange, hamwe no ku bindi bibazo byugarije Isi.

Gusa ubusanzwe, Perezida Kagame, nk’uko yabitangaje mu minsi yashize, abona Tshisekedi yirengagiza inshingano ye yo gushakira amahoro igihugu cye nka Perezida wacyo, agatangira kwegeka umutwaro we ku bihugu by’abaturanyi.

Tshisekedi yatangaje ko FDLR ari baringa
Tshisekedi yatangaje ko FDLR ari baringa

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. New York: Tshisekedi yagaragaje ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda
    Ndumva Congo, ariyo guchamo. Tshisekedi ntashoboye kukiyobora.

  2. New York: Tshisekedi yagaragaje ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda
    Ndumva Congo, ariyo guchamo. Tshisekedi ntashoboye kukiyobora.

  3. New York: Tshisekedi yagaragaje ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda
    Hahahahaha????????ntitangaje kuba Kisekedi,atemerako FDRL irikubuta bwa DRC,niba bafatanya nayo bakayishyira kuri frontrine,knd bikaba bizwi na UN,yamuhaye ijambo byonyine n’ipfunwe kuribo.icyakabiri:nareke kwivanga mubireba umutekano w’uRwanda,twebwe tuzi uburemere bw’ibibazo duterwa na FDRL nahiri muri DRC nubwo abyirengagiza turahazi Kandi na UN,izineza ibikorwa byayo kubutaka bwa DRC,icyindi kuba FDRL ntabutaka ifite ku Rwanda,biterwa nuko umutekano wacu urinzwe,iyotugira inzego zijegajega nk’iza DRC baba babufite,kangahe bagerageje ibitero?kuba avugako yatewe n’uRwanda,ese niba aziko afite abaturage bavuga urworurimi kandi yambuye uburenganzira bwabo knd azineza ko bafite intwaro baharanira ubwoburenganzira,kuki aticarana nabo ngoyumve ibibazo by’abo,akumvako kuba bavuga ikinyaRwanda batizwa umurindi narwo?nibirebire

  4. New York: Tshisekedi yagaragaje ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda

  5. New York: Tshisekedi yagaragaje ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda
    President wa Congo rwose Iyaba asobanukiwe nabo akina nabo abita ibyihebe.M23 nimukoma igafata Imwe mumijyi ikomeye nka Goma azareka umuteto wo kubita ibyihebe

  6. New York: Tshisekedi yagaragaje ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda
    President wa Congo rwose Iyaba asobanukiwe nabo akina nabo abita ibyihebe.M23 nimukoma igafata Imwe mumijyi ikomeye nka Goma azareka umuteto wo kubita ibyihebe

  7. New York: Tshisekedi yagaragaje ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda
    President wa Congo rwose Iyaba asobanukiwe nabo akina nabo abita ibyihebe.M23 nimukoma igafata Imwe mumijyi ikomeye nka Goma azareka umuteto wo kubita ibyihebe

  8. New York: Tshisekedi yagaragaje ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda
    President wa Congo rwose Iyaba asobanukiwe nabo akina nabo abita ibyihebe.M23 nimukoma igafata Imwe mumijyi ikomeye nka Goma azareka umuteto wo kubita ibyihebe

  9. New York: Tshisekedi yagaragaje ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda
    President wa Congo rwose Iyaba asobanukiwe nabo akina nabo abita ibyihebe.M23 nimukoma igafata Imwe mumijyi ikomeye nka Goma azareka umuteto wo kubita ibyihebe

  10. New York: Tshisekedi yagaragaje ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda
    President wa Congo rwose Iyaba asobanukiwe nabo akina nabo abita ibyihebe.M23 nimukoma igafata Imwe mumijyi ikomeye nka Goma azareka umuteto wo kubita ibyihebe

  11. New York: Tshisekedi yagaragaje ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda
    Congo ikwiye ubundi bukoroni,ntirakura kuburyo yakiyobora.
    Bite isoni kubona umukuru w’igihugu avuza induru nk’umwana warezwe bajeyi.

  12. New York: Tshisekedi yagaragaje ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda
    Congo ikwiye ubundi bukoroni,ntirakura kuburyo yakiyobora.
    Bite isoni kubona umukuru w’igihugu avuza induru nk’umwana warezwe bajeyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *