Ikipe ya PSG ifite ubwoba bw’uko Neymar Jr ashobora kutagaragara mu mukino ifitanye na FC Barcelona mu cyumweru gitaha, nyuma yo gusohoka mu kibuga yavunitse mu ijoro ryakeye.
Ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha ni bwo PSG izasura FC Barcelona i Camp Nou, mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league.
Ni wo mukino wa mbere Neymar yari kuzaba ahuriyemo na FC Barcelona kuva yayivamo muri 2017 atanzweho akayabo k’arenga Frw miliyari 222 akerekeza i Paris.
Mu ijoro ryakeye ubwo PSG yakinaga na Caen mu mukino wa Coupe de France, Neymar yasohotse mu kibuga ku munota wa 62 yavunitse.
Byari nyuma yo gutanga umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Moise Keane cyafashije PSG kugera muri 1/16 cy’irangiza cya Coupe de France.
Neymar yasohotse mu kibuga, nyuma yo gukubitwa umuserebeko na myugariro Steeve Yago ukomoka mu gihugu cya Burkina Faso.
Ubwoba ikipe ya PSG ifite si ubwo kuba Neymar yavunitse gusa, ahubwo buranajyana no kuba iyi kipe izaba idafite kuri uriya mukino Umunya-Argentine, Angel Di Maria, na we utazawugaragaramo kubera imvune.
Byitezwe ko Neymar akorerwa isuzuma kuri uyu wa Kane hakamenyekana igihe agomba kumara hanze y’ikibuga, gusa hari amakuru avuga ko ibyago byo kudakina na FC Barcelona ari byinshi kuri we nyuma yo kugira ikibazo mu mayunguyungu.


