Ngizi insengero udakwiye kongera gukandagiramo, niba ukunda Imana

Sangiza iyi nkuru

Bamwe muri twe, tujya mu nsengero kugira ngo twumve ubutumwa Imana itugenera, buciye mu bantu barimo ababwirizabutumwa (Abashumba, ba Bishop, ba Apôtre,…) hiyongereyeho abaririmbyi n’abahanzi ku giti cyabo.

Gusa nk’uko na Bibiliya ibivuga, aba bavugabutumwa si ko bose ari shyashya, ni nka “ba bahanuzi” batandukanye; barimo ab’ukuri n’ab’ibinyoma.

Umuvugabutumwa mubi ashobora gutuma itorero cyangwa urusengero yashinze cyangwa ayobora, rutandukira intumbero yo kwegereza abayoboke Imana.

Twebwe turavuga ku nsengero zashinzwe n’abavugabutumwa, tubereke izo mudakwiye kongera gusubiramo kuko ubutumwa buzitangirwamo buhabanye n’ubushake bw’Imana.

Ngizi insengero udakwiriye kongera gukandagiramo, niba ushaka kandi ukunda Imana:

Aho usabwa amafaranga kugira ngo umuvugabutumwa agusengere

Niba ushaka Imana, icyo ugomba kumenya ni uko kugira ngo uyigereho bitagomba ko ubanza gutanga amafaranga. Hari aho uzumva umubwirizabutumwa cyangwa umuhanuzi ashyiraho umubare w’amafaranga atangwa na buri wese ushaka gusengerwa, yaba atayafite agasabwa kubanza kuyashaka.

Ubu ni ubushukanyi bugamije inyungu bwite, ni nk’ubucuruzi buba bukorerwa muri urwo rusengero. Ayo mafaranga si yo atuma isengesho ry’umuvugabutumwa rigera ku Mana.

Mu nsengero zifite abavugabutumwa bafite imyitwarire nk’iyi, si aho kwitabazwa ushaka ko isengesho ryawe rigera ku Mana, ukwiriye kuhacika.

Aho umuvugabutumwa agusaba kuva aho usanzwe usengera, ukamwiyungaho

Itorero cyangwa urusengero nta ruhare na ruto bigira mu gutuma ushaka Imana ayigeraho mu buryo bwihuse, ni yo mpamvu aho uzumva umuvugabutumwa akubwira ko aho usengera atari ah’ukuri, ukwiriye kuhava ukajya aho abwiririza ubutumwa, usabwa kutongera kumuyoboka.

Umuvugabutumwa mwiza ntagusaba kujya mu rusengero rwe, ahubwo akubwiriza ibiri mu gitabo cyera (urugero: Bibiliya), bikaba ari byo biguha amahitamo y’ukuri.

Akenshi umubwirizabutumwa cyangwa undi wese agusaba kujya mu rusengero runaka, azaba yikunze, ashaka ko umubare w’abasengeramo wiyongera, yewe n’ibitambo nk’amaturo nabyo bigwire.

Aho babwiriza kudaha iby’Isi agaciro, ariko bo bakabikunda

Imvugo nka “Iby’Isi ni ubusa” zikomorwa mu bitabo bya Bibiliya nk’Umubwiriza zikunze kwifashishwa na bamwe mu babwirizabutumwa. Aha ngaha ni bwo bashobora kugusaba gutura utizigamye, gutamba ubudasigaza kuko ngo “N’ubundi iherezo ry’Isi riri hafi”, “Yesu ari bugufi”.

Yego bamwe mu bayoboke babyumva vuba, ibitambo bakabitamba, ariko wakurikirana imibereho ya wa mubwirizabutumwa, ugasanga ni we ubayeho mu buzima buhenze; akesha ibyo abayoboke be batanze, kandi wenda bo yarabahirimbije.

Bene aba babwirizabutumwa n’insengero zabo si ibyo kuyobokwa ukundi. Bitekerezeho, nanjye mbitekerezeho, ubundi dufate umwanzuro twifashishije ibyanditswe mu bitabo byera twizera.

Urusengero rwiza ni umutima w’umuntu!

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Ngizi insengero udakwiye kongera gukandagiramo, niba ukunda Imana
    mwibagiwe naho ujye gusengera mwajya gutura bakagusaba kudatura ibiceri ngo bisakuriza Imana,jye narumi kdi bagasengera abagore cg abakobwa mubyumba byumwihariko ukagirango bamusengereye murusengero Imana ntiyabumva

  2. Ngizi insengero udakwiye kongera gukandagiramo, niba ukunda Imana
    mwibagiwe naho ujye gusengera mwajya gutura bakagusaba kudatura ibiceri ngo bisakuriza Imana,jye narumi kdi bagasengera abagore cg abakobwa mubyumba byumwihariko ukagirango bamusengereye murusengero Imana ntiyabumva

  3. Ngizi insengero udakwiye kongera gukandagiramo, niba ukunda Imana
    Amadini menshi ko ariko ateye Urugero :Islam , Abarokore… Kuko nabasengeyemo.

  4. Ngizi insengero udakwiye kongera gukandagiramo, niba ukunda Imana
    Amadini menshi ko ariko ateye Urugero :Islam , Abarokore… Kuko nabasengeyemo.

  5. Ngizi insengero udakwiye kongera gukandagiramo, niba ukunda Imana
    Uku nukuri rwose!nibyiza kugira amakenga ntitwirohe nibibi no gusoma bibiliya cyane

  6. Ngizi insengero udakwiye kongera gukandagiramo, niba ukunda Imana
    Uku nukuri rwose!nibyiza kugira amakenga ntitwirohe nibibi no gusoma bibiliya cyane

  7. Ngizi insengero udakwiye kongera gukandagiramo, niba ukunda Imana
    Kiliziya ni imwe itunganye
    Gatorika. Ngo benshi bazayobyubwoko bwanjye bitwaje izina ryanjye.
    Kandi nguramenye nibakubwira ngo Yezu araha ntuzageyo.

  8. Ngizi insengero udakwiye kongera gukandagiramo, niba ukunda Imana
    Kiliziya ni imwe itunganye
    Gatorika. Ngo benshi bazayobyubwoko bwanjye bitwaje izina ryanjye.
    Kandi nguramenye nibakubwira ngo Yezu araha ntuzageyo.

  9. Ngizi insengero udakwiye kongera gukandagiramo, niba ukunda Imana
    Konbona amasengero atarimak abakobwa nabagore usanga banbara amapantaro kand biblle ibibuza ugasanga ntibikwiza mubivuga kwik

  10. Ngizi insengero udakwiye kongera gukandagiramo, niba ukunda Imana
    Konbona amasengero atarimak abakobwa nabagore usanga banbara amapantaro kand biblle ibibuza ugasanga ntibikwiza mubivuga kwik

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *