Ngoma: Iragena Venancia watwikiwe mu nzu arasaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo cye

Sangiza iyi nkuru

Iragena Venancia, arwariye mu ivuriro riri mu Mujyi wa Kigali, ni umukecuru watwitswe n’abantu atazi ariko yita abagizi ba nabi bashakaga kumwica, akaba asaba ubuyobozi gukurikira ikibazo cye.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 2 rishyira iya 3 Gicurasi 2017, mu masaha ya saa saba z’ijoro, nibwo abaginzi ba nabi basutse lisansi mu nzu Iragena yari aryamyemo n’umwuzukuru we, barangije barashumika inzu iragurumana, ni mu mudugudu w’ Umuka, akagali k’ Ihanika, umurenge wa Jarama akarere ka Ngoma ho mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu kiganiro kirambuye Bwiza.com yagiranye na Iragena, aho arimo kwivuriza mu ivuriro riherereye mu murenge wa Kimisagara, mu Mujyi wa Kigali, aratangaza ko akeka ko abamugambaniye kugera aho bashaka no kumutwikira mu nzu, babitewe n’ icyo yita amashyari.

Aragira ati: “Uko twagiye dutera imbere abantu bamwe bari inshuti zacu bagiye baducikaho, mbona ari ikintu cy’amashyari cyatumye bantwika,…”.

Uko batwitse inzu, ku isaha ya saa saba z’ijoro

Uwo munsi batwitse inzu, avuga ko hari abagabo bari biriwe bahazenguruka, we akabona ntacyo bitwaye atazi ko barimo gucura umugambi, ntahamya ko ari bo ariko akabakeka.

Aragira ati: “Noneho, njyewe nararyamye, mu gihe cya saa saba z’ijoro, nibwo numvise ikintu giturika naho ni televiziyo, mbona inzu yose yabaye umuriro, njyewe uburyo Imana yankuyemo simbuzi, na njye nagiye kwibona nibona hanze”.

img_0375

Arakomeza avuga ko ubu umubiri we wose ari ubushye, ati: “ Nafashe iserire y’urugi umuriro utangira kumfata, intoki ziraturika, urabona ko nahiye hose, amatako yarahiye, amabere ni uko, amaboko yarahiye yarashize, ubwo nasohotse gutyo nsha mu muriro nkiza ubuzima ngera hanze, abaturanyi baraje barazimya bakingurira n’akana kari karyamye mu kindi cyumba kitagezemo umuriro”.

Arasaba ubuyobozi kumufasha akarenganurwa

Iragena n’intege nke afite ubu, avuga ko bamuteye ubumuga n’ibye bikangizwa, amakuru amugeraho ni ay’uko hafashwe umuntu umwe akifuza ko n’abandi bashakishwa bagafatwa bahamwa n’icyaha bagahanwa.

Aragira ati: “ikibazo mfite ubu ni icy’ubuzima bwanjye, banteye ubumuga, ibitaro nabyo ngomba kubyishyura, ndasaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo cyanjye kuko ndi inzirakarengane, ntabwo narinzi ko umuntu muzima yafata umwanzuro wo gutwikira undi mu nzu”.

img_0374

Kugeza magingo aya, amafaranga avuga ibitaro bimwishyuza arenga ibihumbi Magana arindwi, ibyo batwikiye mu nzu byo ntabwo yahita amenya agaciro ka byo.

Mu nzu hahiriyemo ibikoresho byo muri salon byose birimo intebe, akabati n’ibyari bikarimo, ameza, televiziyo na radio n’ibindi byari biri kumwe na byo, amarido yo ku madirishya n’urugi,… akaba yifuza ko ababigizemo uruhare bakurukiranwa bakishyura ibyo byose byangijwe ndetse bakanamuvuza.

Ubuyobozi buzi ikibazo cye, bwatangiye kugikurikirana

Murisi Japhet, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jarama, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, ku murongo wa telefone, aremeza aya makuru y’uko Iragena yatwikiwe mu nzu, akavuga ko ikibazo ubu kiri mu baturage ari urwicyekwe gusa.

Aragira ati: “Kuba byo byarabaye, ubu igihari ni urujijo n’urwicyekwe, kuko bamwe bakeka abandi ariko mu by’ukuri, mu baturage nta kindi kibazo gihari nyuma, polisi niyo irimo gukurikirana ikibazo”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Inspector of Police ( IP ) Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, aremeza ko Iragena yakorewe icyaha cyo gutwikirwa mu nzu, ababikoze bari bagambiriye kumuvutsa ubuzima ndetse no gutwika inzu yose.

Ati: “Bigaragara ko ari abagizi ba nabi bari bagambiriye gutwika inzu n’abayirimo, haketswe abantu babiri, umwe yarafashwe undi yaratorotse, barakekwa kuko hari abababonye bagura essence naho bayibikije harazwi”.

Arakomeza avuga ko ahanini ibyaha nk’ibi biba bishingiye ku makimbirane aba ari mu miryango, bamwe bashinja abandi amarozi n’izindi nzangano umuntu atapfa guhita amenya icyo zishingiyeho.

Avuga kandi ko ari icyaha cyabaye, cyo gushaka gutwika inzu n’abayirimo, kuko babanje gufunga igipangu cyose kugirango abayirimo babure uko bacika umuriro.

Aragira ati: “Ni icyaha cyagaragaye, nubwo atapfuye ariko yakorewe icyaha, Imana yarakoze rwose, icyaha ni icyo cyo gushaka gutwika inzu irimo abantu”.

Dusabimana Emmanuel uzwi ku izina rya Gaparata, ni we wafashwe afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Sake, ariko ari mu maboko y’ubushinjacyaha, uwatorotse aracyashakishwa.

(IP) Emmanuel Kayigi akaba asaba abaturage kumenyesha ubuyobozi ibibazo bafitanye bukabikemura aho gushaka kwihorera cyangwa gukora ibindi byahungabanya umutekano.

Aragira ati “ Amategeko arahari n’abayashyira mu bikorwa barahari, ikiza ni ugushyikiriza ubuyobozo ikibazo no gutanga amakuru”.

Iragena Venancia, wakorewe icyaha ni umubyeyi w’imyaka 56 y’amavuko, yashakanye na Munyankindi Emmanuel, babyaranye abana 8, bagiye kuba i Kubungo, ubu ni mu karere ka Ngoma ari abimukira bari baturutse mu cyahoze ari Kigali Ngari, ubu ni mu karere ka Gakenke, umurenge wa Muhondo, imyaka irenga 30 yari ishize batuye aho inzu yabo yatwikiwe.

ANDI MAFOTO:

img_0379

img_0378

Ibikoresho byo mu nzu byarahiye birakongoka

g1 g2 g3 g4 g6

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *