Ngoma: Kuva VUP yatangira abayikoramo ntibarahembwa amafaranga yuzuye

Sangiza iyi nkuru

Abakora muri gahunda ya VUP bo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, bavuga ko kuva iyi gahunda yatangira mu murenge wabo nta na rimwe barahembwa amafaranga yose baba bakoreye.

Bavuga ko kuva iriya gahunda yatangira bahora babasigaramo imibyizi y’iminsi 30. Umwe muri bo yabwiye TV 1 ko ” Niba dukora nk’amakenzeni atatu, baraduha ikenzeni imwe ya yandi abiri bayadusigaremo.” Akomeza avuga ngo ” Noneho turakomeza tugakora, yajya kugera muri ane bakongera kuduha akandi kamwe atatu asigaremo.”

Ibirenze ibyo ngo ni uko iyo bagiye guhembwa hari abakatwa amafaranga ari hagati ya 500Rwf na 1,800Rwf; bakemeza ko ayo mafaranga batazi icyo amara. Ibi byemejwe na bamawe muri bo bagize bati “Batubwiye ko bakata amafaranga 500Rwf ariko twebwe tubona bakuraho 1,800Rwf.”

Abaturage bavuga ko ibyo bakorerwa ari akarengane, ngo kuko n’iyo babajije icyo ayo mafaranga yose bayakatiwe nta gisubizo bahabwa.Bavuga ko bagejeje ikibazo cyabo ku buyobozi bw’Akarere ka Ngoma, bagasubizwa ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukumberi ari bwo bufite umuti w’ikibazo bagaragaza cyo kudahembwa amafaranga yose bakoreye.

Bwiza.com yagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi atubwira ko hari inama ayoboye, gusa atwizeza ko ari buze kutuvugisha irangiye.

Gahunda ya VUP igamije kuvana abaturage mu bukene. VUP ikunze kugaragaramo ibibazo uruhuri birimo: Kudahemberwa igihe cyagenwe, intonde z’abagomba gukora imirimo ya VUP zitemeranwaho n’ibindi bibazo. Inzego z’ibanze ziza mu z’imbere mu kuzambya iyi gahunda yakabaye ifasha rubanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *