Kuri uyu wa gatatu nibwo amakuru y’urupfu rw’umugore witwa Nakabonye Jannette n’urwu mwana yari atwite yasakaye nyuma y’uko yaguye mu rugo rw’undi mugore bivugwa ko yari asanzwe akuriramo inda abagore batandukanye.
Nakabonye wari utuye mu murenge wa Gatore, yaguye mu rugo rw’undi mugore we wo mu murenge wa Murama mu Kagari ka Sakara,
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari Sakara, Ufitikirezi Collette, yemeje aya makuru avuga ko yamenekanye mu rukerera rwo kuwa kabiri.
[ad id=”44145″]
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari avuga ko Nakabonye Jannette yari utwite inda y’ukwezi kumwe, anafite undi mwana ahetse w’amezi 6, akaba yarapfu ubwo yari yaje kureba undi mugore utuye mu mudugudu wa Kakahi, Akagari ka Sakara, Umurenge wa Murama ngo amukuriremo inda
Yagize ati “Nakabonye Jannette yaje kumusura aturutse Kirehe muri Gatore, yari afite inda y’ukwezi kumwe, ahetse n’umwana ufite nk’amazi 6, gahunda yari afite ngo nuko Patricia yagombaga kumukuriramo inda, agakomeza akonsa uwo mwana kuko ngo yari yaratwite akana kakiri gato.”
Patricia yagerageje kumukuriramo indi mu ijoro ryo kuwa mbere, rishyira kuwa kabiri ariko Nakabonye Jannette araribwa cyane ahagana saa kumi za mu gitondo arapfa, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Sakara akomeza abisobanura.
Agira ati “Yakuyemo inda kuwa mbere mu ijoro, bimenyekana mu rukerera ko yapfuye.Inda ishobora kuba itaranavuyemo kuko amakuru yaje kumenyekana mu ma saa kumi z’ijoro, aho Patricia yamusize mu nzu wenyine ameze nabi, agatoroka.”
[ad id=”44145″]
Nakabonye yapfuye agerageza gukuramo inda mu gihe andi makuru nayo akomeje kumvikana mu ntara y’uburasirazuba ari ay’ababyeyi bakomeje kwibwa no kwiba abana bavuga, ibi bishobora kwerekana ko muri iyi ntara haba hari ikibazo mu babyeyi b’abagore.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


