Umukobwa witwa Ndayiringiye Annonciata w’imyaka 42 utuye mu kagari ka Sakara mu murenge wa Murama ashinja nyina umubyara kumusenyera inzu yasizwe na Se wapfuye.
Ndayiringiye yabwiye Radio izuba ko yari atari mu rugo, mu kuva iyo yari yagiye, asanga nyina yasenye iyi nzu, akabura aho yerekeza.
Yagize ati: “Habimana na Yozefu ni bo basenye iyo nzu nabagamo, nta makuru nafite. Bari barayinjugunyemo ntawuvuza undi, yewe n’ubwo inkono yaba iri ku ziko ntawacanira undi.”
Umwe baturage baturanye n’umuryango wabo bavuga amakimbirane yabo amaze igihe ariko akaba ashingiye ku mitungo yasizwe n’uwari se wa Ndayiringiye.
Agira ati: “Bapfa ibintu by’amasambu n’ibiryo ariko bidafututse. Imibanire yabo yarananiranye rwose.”
Nyiramatama Léoncie, umukecuru w’imyaka 72 yemera ko yari yarubatse Indi nzu iyo yasenywe akayisigira umukobwa we ariko agafata icyemezo cyo kuyisenya kuko yamutukaga akanamwiba.
Yagize ati: “Ni inzu yanjye nashenye ntabwo nashenye inzu ya Ndayiringiye. Twapfuye ko yanyibaga, akanyiba icyo ari cyo cyose; niba ari ikiyiko, niba ari umuhoro, niba ari ibishyimbo, ikintu cyose ntunze n’ubu afite imyenda ibiri yatwaye, maze kuyimusangana nabwo akantuka akanyandafaza. Inzu naragiye ndayisenya kuko ntakugirabngo agumye antukire mu nzu yanjye.”
Ubuyobozi bw’umurenge was Murama buvuga ko bwafashije uwo mukobwa agacumbikirwa ndetse buzamwubakira. Mugirwanake Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge yagize ati: “Icya mbere cyari gikomeye ni ukumubonera aho aba. Twaramucumbikishirije. Birumvikana rero ko agomba kubarirwa, ubundi tukamugurira amabati.”


