Ku wa 24 Ukwakira 2024 Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije urubanza ruregwamo umugabo ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yakoze agamije kwiba inka.
Icyaha aregwa yagikoreye muri Democratic Republic of Congo (DRC) i Masisi muri zone ya Karuba hanyuma ahita ahungira mu Rwanda mu nkambi ya Mahama.
Ukurikiranyweho icyaha yafatanyije n’abandi bagabo batatu (3), ubwo ku itariki ya 08/09/2024 bateraga urugo rw’Umunyarwanda witwa Gatumwa Ruberanziza w’imyaka 38 wabaga muri DRC, i Masisi muri zone ya Karuba baramwica biba inka ze 6 bajya kuzigurisha.
Uregwa ni Umunyekongo wari usanzwe ari impunzi mu nkambi ya Mahama kuva 2012. Abo bafatanyije icyaha nabo bafatiwe muri Congo kandi bakurikiranywe n’ubutabera bwo muri icyo gihugu. Mu ibazwa rye yemera icyaha kandi agasobanura uko bagikoze.
Ibyaha akurikiranyweho, biteganywa ni ingingo za 61, 62 ,107, 166 ndetse n’ingingo ya 167 z’ Itegeko N?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


