Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabare mu Karere ka Ngoma, umunyeshuri uri gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye yakubise mugenzi we inyundo mu mutwe, aramukomeretsa, ahanishwa kujya agikora ataha mu rugo.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence yabwiye Igihe ko yumvise ko mbere y’uko uyu munyeshuri akomeretsa mugenzi we inyuma mu mutwe, babanje gushyamirana bapfa umukobwa bombi bakunda.
Yagize ati: “Ni abana babiri b’abahungu bari mu gusubiramo amasomo muri wikendi. Barashwanye hanyuma baratongana, bigeraho aho umwe yubikira undi aramukubita, abandi baramufata.”
Amakuru agera kuri Bwiza avuga iyi nyundo uyu munyeshuri yakubise mugenzi we ikozwe mu giti. Ubwo yamaraga kuyimukubita, hahurujwe abayobozi bashinzwe uburezi barimo uhagarariye ibizamini bya Leta ku rwego rw’akarere, ushinzwe uburezi mu Karere, Munyandinda Joseph uyoboye ishuri by’agateganyo n’abandi bafatanyije kuriyobora.
Visi Meya Kirenga avuga ko barebeye hamwe umunyeshuri waba wabaye nyirabayazana w’uku gushyamirana, bafata umwanzuro w’uko uyu munyeshuri wakomerekeje mugenzi we bamwohereza mu rugo, akazajya akora ikizamini cya Leta ataha.
Yagize ati: “Twashatse nyirabayazana, dutumiza umubyeyi we, dufata icyemezo cy’uko uwo mwana ahabwa umubyeyi we kugira ngo amucyure, hanyuma ajye aza gukora ibizamini aturutse mu rugo, cyane ko ari hafi.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko umunyeshuri wakomerekejwe yagize ikibazo kidakanganye, kitatuma adakomeza ikizamini, kikaba ari cyo cyashingiwemo uwamukomerekeje ahabwa igihano cyoroheje.



2 Responses
Ngoma: Umunyeshuri yakubise mugenzi we inyundo mu mutwe, ahanishwa gukora ikizamini cya Leta ataha mu rugo
Uwo munyeshuri wakomerecyejwe mwifurije kuzagira itsinzi mubizamini ari gukora
Ngoma: Umunyeshuri yakubise mugenzi we inyundo mu mutwe, ahanishwa gukora ikizamini cya Leta ataha mu rugo
Uwo munyeshuri wakomerecyejwe mwifurije kuzagira itsinzi mubizamini ari gukora