Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma mu cyumweru gishize, ruri ahabereye icyaha, rwasomye urubanza rw’abantu 7 bari bakurikiranweho icyaha cyo kwica umugore w’imyaka 54 bakamutaba mu cyobo bari bacukuye babanje kumucuza ibyo yari yambaye. Batandatu muri bo bahawe igihano cy’ igifungo cya burundu naho uwari umushumba we agirwa umwere. Abahamwe n’icyaha kandi baciwe n’indishyi zingana na miliyoni 96 z’ amafaranga y’ u Rwanda.
Nk’uko byari byagaragajwe mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwavuze uko imikorere y’icyaha yagenze aho ku wa 09/03/2022 saa moya z’ijoro mu mudugudu wa Karenge II, Akagari ka Ntaruka, mu murenge wa Nasho, Akarere ka Kirehe ho mu ntara y’Iburasirazuba, abaregwa kuba baragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe umubyeyi witwaga MUKAMANA Josephine w’imyaka 54 y’amavuko. Uyu mubyeyi akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, 1994.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko abaregwa bamukase umuhogo, bakamunogoramo amaso, nyuma yo kumwica, baterura umurambo barawujyana bacukura umwobo ufite ubujyakuzimu bwa cm 80 bamutabamo babanje kumukuramo imyenda yari yambaye hasi. Abaregwa bakaba baramucunze avuye ku kiraro cy’inka ze ari nabwo bahise bamufata bamukubita hasi bamukeba ijosi kugeza apfuye.
Ngo impamvu yaba yaratumye bamwica ni urubanza yari yararezemo umwe mu baregwa ku kuba yari yaramukubise ndetse urukiko rukamuhamya icyaha ndetse rukamutegeka kumwishyura indishyi, mu gihe umuhungu we na we yari yaraketsweho kumwibira ihene, kuva ubwo akaba aribwo ngo bagiye bamuhigira kumwica ari nabwo bashatse abandi bazabibafashamo.
Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange bwari bwabasabiye igihano’igifungo cya burundu kuri buri wese.


