Mu murenge wa Murama w’akarere ka Ngoma, hari umuturage wahisemo kwibera mu bihuru, ariko abaturage bahangayikishijwe n’uko atungwa n’imyaka yabo. Aho amariye gufatwa, abaturage n’ubuyobozi biruhukije.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gicurasi, ku biro by’akagari ka Sakara, umurenge wa Murama, hari umugabo wo mu kigero cy’imyaka 35 yarafunguwe ariko ntiyabasha kumvikana na nyina umubyara, amuteza umutekano muke. Mu ifungwa rye, yagurishije amabati n’ikibanza yari atuyemo ngo arihe ibyo yashinjwaga kwiba.
Mu gufungurwa yaje aboneza kwa nyina, nawe ntibahuza, niko gufata iy’ibihuru. Ubu buzima abayemo amezi menshi, atungwa n’ibyo ashakisha hirya no hino, ari naho abaturage bahera bamugerekaho ibyibwa byose muri uyu mudugudu wa Nyamirembe, mu kagari ka Sakara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu baturage abwira Radio/TV One ko bibazaga uwiba ibigori byabo, ariko ubu bakaba bamumenye. Ati “nk’ubu ku mwero w’ibigori ugera mu murima ukaburamo bitanu cyangwa icumi, ubwo rero nibyo byamutungaga”.
Uyu mugabo wiberaga munsi y’igiti cy’ipera, yafashwe nyuma yo kwambura isuka umukecuru wakuraga ibijumba, ngo nawe wari waramutwariye isafuriya akabura icyo atekamo. Nyuma y’aho umukecuru agiriye kurega, nibwo bamuhize baramufata bamugeza ku biro by’akagari ka Sakara.
Gusa we avuga ko abaturage bakabiriza ibyo bamurega. Ati “naje guhura namase (nagize umwaku) baramfunga, nari nagurishije imbaho, mu kwishyura ngurisha ibyange byose, aho mfunguriwe nanirana na mama, nisanga muri ubu buzima. Abaturage ibyo bavuga nibyo, ariko nabo barabikabiriza, ikibaye cyose bavuga ko ari njyewe, n’ikibwe n’undi barakinyitirira”.
Ubuyobozi bw’akagari ka Sakara, bwishimiye ifatwa ry’uyu mugabo, bukaba bugiye kumushyira muri gahunda zagenewe abandi baturage. Umunyamabanga nshingwabikorwa, Ufitikirezi Collette ati “Ubwo tugize umugisha wo kumubona ubu turatekanye, ikihutirwa ni uko yabona aho aba, abonye ikibanza natwe nk’akagari twamushakira amabati, tukareba uko twamwubakira inzu abamo areke igihuru”.
Hagati aho nyina yamaze kumwemerera icyumba cyo kubamo, akaba ariho afashirizwa, ariko agakomeza kwishingana ku mutekano muke yamuteza, agasaba inzego z’ibanze kumuba hafi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/bwiza.com


