Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze ababyaza babiri bo ku bitaro bya Kabaya mu Karere ka Ngororero, rukaba rubakurikiranyeho gukomeretsa uruhinja bikaruviramo urupfu.
Ku wa 20 Mutarama ni bwo Hagenimana Jean Pierre w’imyaka 28 na mugenzi we Nyiranjemubandi Vestine wa 36 bakoze icyaha bakekwaho bahita batoroka, mbere yo gutabwa muri yombi ku wa 29 Mutarama.
Bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.
RIB isobanura ko ku wa 20 Mutarama hari umubyeyi wagiye kubyarira ku bitaro bya Kabaya abyazwa na bariya batawe muri yombi, ubwo barimo bamubyaza bakomeretsa umwana mu mutwe birangira apfuye.
RIB ikomeza ivuga ko “bamaze kubona ibyo bakoze, bahise batoroka ntibagaruka mu kazi bitewe nibyo bari bamaze gukora.”
RIB ivuga ko abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya Kabaya, mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.


