Mukeshimana Thomas, arimo koza umwana

Ngororero : Abagabo nibo baheka abana babajyana mu marerero, ntibitaye kubavuga ko bariye inzaratsi

Sangiza iyi nkuru

Kubera ikibazo cy’ubugwingire mu bana cyavuzwe mu karere ka Ngororero, cyatumye bamwe mu bagabo bahaguruka ngo barwanye ikibazo cy’imirire mibi hagamijwe no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango. Bamwe mu bagabo baganiriye na bwiza.com bavuga ko batitaye kubavuga ko bihengekera udukono cyangwa baba barahawe inzaratsi.

Mukeshimana Thomas, arimo koza umwana
Mukeshimana Thomas, arimo koza umwana

Mukeshimana Thomas, utuye mu mudugudu wa Kabyiniro, akagari ka Mwiha, umurenge wa Muhururu, akarere ka Ngorero avuga ko kuba abantu bamubona akarabya umwana nta gitangaza kirimo, ati “ Umugore n’umugabo iyo babanye neza baba bagomba gufatanya, nta pfunywe binteye , nta nisoni bintera nubwo abantu bambona mu mashusho.”

Mukeshimana avuga ko kubera gushyira hamwe mu rugo, umugore ashobora kujya mu mirimo nawe nk’umugabo akaba yakarabya umwana ndetse akanamuheka akamujyana mu rugo mboneza mikurire. We akaba abona abagabo bagenzi be bavuga ko yahawe inzaratsi adashobora kubaha amatwi kuko icyo areba ari inyungu z’umwana we.

p3-3.jpg
Ngirimana JMV, uvuka mu mudugudu wa Sholi mu kagali ka Mwiha , mu karere ka Ngororero ni umuhuzabikorwa w’itsinda Bandebereho rigizwe n’abagabo 13 ndetse n’abagore 10. Avuga nubwo hari abagabo babwira ko kujya mu rugo mboneza mikurire ari uguhengeka udukono tw’imihubuzo. Ati “mu muco nyarwanda no mu miterere yabo ibyo byose ntibyabura, hari abavuga koari udukono twihengekera tw’abagabo tw’imihubuzo, ibintu nk’ibyo , ariko ibyo ntabwo tubyitaho.”

Umuyobozi w’Akeree ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukunduhirwe Benjamine, avuga ko igwingira n’imirire mu bana gihangayikishije, ariko akavuga ko hari ingamba zitandukanye zafashwe kugirango iki kibazo gikemukehara ndetse kibe cyarangira burundu .

Mukunduhirwe Benjamine, Umuyobozi w’Akeree ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza
Mukunduhirwe Benjamine, Umuyobozi w’Akeree ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu karere ka Ngororero hari ingo mbonezamikurire 419, abana bazirererwamo bahabwa ibikenewe byose ngo bagire imirire iboneye harimo nk’imboga, indagara, amata n’ifu ivanze. Avuga ko usibye ibi akarere kashyize imbaraga mukangurira no kwigisha abagabo n’abagore kandi mu bijyanye n’ubuhinzi muri uyu mwaka bakwirakwije ibijyanye n’imbuto kuri buri rugo ruri mu cyiciro cyambere ni cya kabiri bahawe ibiti 3.

Ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’abana bukozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu mwaka 2014-2015, bwagaragazaga ko akarere ka Ngororero,Nyabihu, Rubavu, Nyamasheke na Rutsiro byari mu turere tugaragaramo ubugwingire bukabije .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *