Ngororero: Abanyeshuri bari barakatiwe bigateza impaka, bafunguwe

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri 6 barangije amasomo mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya ESECOM Rucano riherereye mu Karere ka Ngororero, bari barakatiwe igifungo cy’imyaka itanu bigateza impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, bafunguwe.

Tariki ya 30 Ukuboza 2021 ni bwo urukiko rwakatiye aba banyeshuri bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 25 iki gifungo n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5) kuri buri umwe, rumaze kubahamya icyaha cyo gusenya cyangwa konona inyubako utari nyirayo ku bushake n’icyo kwangiza ikintu cy’undi.

Ubwo umucamanza yari amaze gusoma uyu mwanzuro, bamwe mu babyeyi b’aba bana bagaragaye batakamba, basaba ko ibi bihano byakurwaho kuko ngo “abana ntibangije ibikoresho by’ishuri, ahubwo bishimiye ko basoje amasomo”.

Soma inkuru yabanje https://bwiza.com/?Ngororero-Abanyeshuri-6-bangije-ibikoresho-by-ishuri-bakatiwe-imyaka-itanu-n

Aba banyeshuri bitabaje urukiko rw’ubujurire kugira ngo rubakurikireho igihano, baraburana. Kuri uyu wa 7 Werurwe 2022 ni bwo rwemeje ko bahanishwa igifungo cy’amezi atanu n’ane kuri bamwe.

Igifungo bakatiwe bari barakirengeje bafunzwe kuko batawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) muri Kanama 2021, hashize iminsi mike bagaragaye mu mafoto n’amashusho batwika amakayi, baca n’impuzankano y’ishuri. Ni yo mpamvu bahise barekurwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ngororero: Abanyeshuri bari barakatiwe bigateza impaka, bafunguwe
    Abo bana kimwe n’abandi bibuke ko “utumviye se na nyina yumvira ijeri”

  2. Ngororero: Abanyeshuri bari barakatiwe bigateza impaka, bafunguwe
    Abo bana kimwe n’abandi bibuke ko “utumviye se na nyina yumvira ijeri”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *