Ngororero: Imirambo y’umusore n’inkumi yasanzwe muri Nyabarongo izirikanye

Sangiza iyi nkuru

Umurambo w’umusoee witwa Mbitsemunda Jean Baptiste w’imyaka 25 na Mukarukundo Sandrine w’imyaka 20, yasanzwe mu ruzi rwa Nyabarongo ihambiranyije amaboko, bigakekwa ko biyahuye.

Ku wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021 ni bwo imirambo ya bariya bombi yabonetse.

Amakuru avuga ko Mbitsemunda akomoka mu Murenge wa Bwira naho Mukarukundo agakomoka mu Murenge wa Ndaro yombi y’akarere ka Ngororero.

Bombi bahuriye mu Karere ka Rubavu aho bakoraga akazi ko mu rugo barakundana, mbere yo kuryamana umusore agatera umukobwa inda.

Umukobwa nyuma yo kujya kwa muganga agasanga atwite, ngo yasubiye iwabo ku ivuko gusa ababyeyi be ntibabyakira.

Bivugwa ko Mukarukundo n’umusore nyuma baje gufata icyemezo cyo kwiyahura bombi bagapfana.

Umusore ngo yafashe umushumi w’urukweto rwe, yizirika akaboko k’iburyo anazirika ak’ibumoso k’umukobwa hanyuma binaga mu mazi barapfa.

Hafi y’aho basimbukiye binaga mu mazi, ngo bahasize igikapu kirimo imyenda, telefoni n’impapuro zigaragaza ko umukobwa atwite.

Ntibirasobanuka niba koko Mbitsemunda na Mukarukundo bariyahuye cyangwa barishwe n’abagizi ba nabi, gusa RIB ivuga ko imirambo y’aba bombi yoherejwe muri Laboratoire y’ibimenyetso bya gihanga kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *