Umugore wo mu gace ka Chattanooga muri leta ya Tennesse ho muri Amerika, yagaragaye asekera imbere ya Camera anakora ibimenyetso by’abarara, nyuma gato agaragara yarashwe mu gihe incuti ye yatambutsaga imbonankubone ibyabaga byose ibinyujije kuri Facebook.
Amashusho yasohotse agaragaza inkuru y’uriya mugore, yerekana umugore umwe afata amashusho mugenzi we wari wambaye umupira ujya gusa umutuku, bari mu modoka yanyuraga mu muhanda nyabagendwa. Umugore wafotoraga yari afashe terefoni mu ntoki ze igaragaza isura ye, ndetse yasakuzaga agira ati: ”Iyi nzu ni iyanjye.” Nyuma yaje guhindukiza Camera ku nshuti ye mbere yo kuvugisha umushoferi. Ako kanya umushoferi yahise asubiza imodoka inyuma, hahita humvikana urusaku rw’amasasu. Amashusho agaragaza wa mugore wafotorwaga arambaraye ku butaka bigaragara ko yarashwe. Uwafotoraga mu ijwi rirerire yahise avuza induru agira ati” Umwanda gusa! Ya mbwaka…irarashwe”, mbere yo kwirukanka asanga mugenzi we. Camera igaragaza uwarashwe ari guseka cyane anakora ibimenyetso by’abarara, atitaye ku kuba yaravaga amaraso menshi yemwe anaribwa n’igikomere cy’aho yari yarashwe. Uriya mugore wanafataga amashusho anumvikana agira ati: ”byiza, ubu ni ubuzima bw’amabandi. Birabaye.” Mugenzi we wari warashwe mu kumusubiza na we ati” Ni ubuzima bw’imuhanda baby. Imana iracyari nziza. Wanyumvise?” Aka kavidewo kahererekanyijwe n’abakoresha urubuga rwa Twitter karebwa n’abasaga miliyoni 40. Nta mpamvu izwi yatumye aba bagore bahitamo kurasana batambutsa ibyabaga imbonankubone. Amagana y’abakoresha uru rubuga banenze imyitwarire igayitse ya bariya bagore.


