Ni iki gikubiye mu butumwa budasanzwe Perezida Museveni yoherereje Perezida Kagame?

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuri uyu wa Kane, itariki 25 Ukwakira yoherereje ubutumwa bufatwa nk’ubudasanzwe mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu gihe ibihugu byombi bikomeje kutarebana neza muri dipolomasi yabyo kubera impamvu zitandukanye.

Ni ubutumwa Perezida Paul Kagame yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, wabonanye n’umukuru w’igihugu kuri uyu wa Kane, i Kigali nk’uko tubikesha ikinyamakuru Chimpreports.

Ubu butumwa bukaba buje mu gihe hakomeje kugaragara umwuka mubi mu mibanire y’ibi bihugu byombi by’ibituranyi byari inshuti z’akadasohoka kugeza mu mwaka ushize ubwo byatangiraga gushinjanya kubangamirana.

Mu ruzinduko aheruka kugirira muri Uganda muri Werurwe, Perezida Paul Kagame yabonanye na Perezida Museveni ku ngoro ye I Entebbe, abayobozi bombi bagaragara nk’aboroshya ibibazo biri hagati y’ibihugu byabo ndetse bizeza ko bagiye kubishakira umuti.

samkutesa
Minisitiri Sam Kutesa ibumoso, Perezida Kagame, Dr Richard Sezibera na Louise Mushikiwabo

Mbere yo kubonana na Perezida Kagame, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda yabanje kubonana n’uw’U Rwanda, Dr Richard Sezibera amushimira inshingano nshya yahawe, banaganira ku bibazo bihangayikishije ibihugu byombi ndetse bemeranya gukorana bya hafi mu rwego rwo kwagura ubufatanye hagati y’u Rwanda na Uganda.

Dr Richard Sezibera akaba aherutse gusimbura Louise Mushikiwabo ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga nyuma y’aho kuwa 12 Ukwakira 2018 atorewe kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *