Ni ikinyoma kuvuga ko Uganda icumbikiye abashaka gutera u Rwanda- Min. Kutesa

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kahamba Kutesa atangaza ko ibiherutse gutangazwa n’u Rwanda ko igihugu cye gicumbikiye abashaka kuruhungabanyiriza umutekano ari ikinyoma.

Abayobozi b’u Rwanda bashinzwe iby’ububanyi n’amahanga bagiye bavuga ko Uganda icumbikiye abashaka guhungabanya igihugu cyabo. Mu batunzwe agatoki harimo Ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC) rya Kayumba Faustin Nyamwasa wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda. Abandi bavuzwe ni abo muri FDLR, umutwe urwanya Leta y’u Rwanda ukorera mu mashyamba ya Congo-Kinshasa.

Min. Kutesa kuwa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 5 Werurwe 2019 yashyize hanze itangazo nk’uko The East African ibitangaza, rivuga ko ibyatangajwe n’u Rwanda ari ibinyoma. Ati “ Ni ibinyoma kuvuga ko Uganda icumbikiye uwo ari wese urwanya u Rwanda.”

Yongeraho ko u Rwanda ruzi neza ko Uganda itacumbikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano. Ati “ U Rwanda rurabizi ko Uganda idashobora kwemerera uwo ari wese ufite ibikorwa bihungabanya umuturanyi nk’uko byavuzwe.”

Min. Kutesa atangaza ibi mu gihe hari amakuru avuga ko Umuvugizi wa FDLR, Laforge Fils Bazeye n’Ushinzwe  Iperereza, Lt. Col. Abega kuri ubu bari mu Rwanda bafatiwe Bunagana bavuye muri Uganda mu nama byavuzwe ko yigaga ku buryo bahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uyu muyobozi yemeza ko igihugu cye kirajwe ishinga n’iterambere n’impinduka mu karere nk’ihame ry’ibanze kandi ko ibi bitagerwaho nta mutekano uhari.

Ku  ngingo y’Abanyarwanda batabwa muri yombi muri Uganda, Kutesa yemeza ko nta Munyarwanda n’umwe uhafungiye.

Min. Kutesa avuga ko Abanyarwanda nta kibazo bagirira muri Uganda mu gihe bajyayo mu buryo bw’amategeko. Ati “  Abakora ibitandukanye n’amategeko barakurikiranwa. Ku bw’ibyo rero  n’Abanyarwanda basura Uganda, nta bwoba bakwiye kugira niba bubahirije amategeko.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Kuri ubu, nk’uko Ubuyobozi bw’u Rwanda rubitangaza, hari Abanyarwanda 190 mu magereza yo muri Uganda mu gihe abandi 900 birukanwe ku butaka bw’iki gihugu.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *