Me Moise Nyarugabo yavuze ku gitero cyongeye kugabwa muri Minembwe

Ni iyihe mpamvu Col. Rukunda yateye umugongo ingabo za Congo?

Sangiza iyi nkuru

Col. Michel Rukunda bakunda kwita Makanika ni umunyamulenge wavukiye kuri se witwa Rutubuka na nyina witwa Sada ahitwa mu Igaryi muri teritwari ya Uvira mu 1974. Mu 1994 ni bwo yinjiye igisirikare cya DRC. Yagize mu mutwe w’ingabo wa ADLR/ADFLC (The Alliance of Democratic Forces for the Liberation of Congo-Zaire), aba komanda wa segisiyo, ari na ho yakuye izina rya ‘Makanika’.

Mbere y’uko Col. Rukunda asubira mu ngabo z’igihugu mu 2011, yabanje kuba mu mutwe w’abarwanyi wa FRF (Federalist Republican Forces) wari ugizwe n’Abanyamulenge. Yari ayoboye uyu mutwe afatanyije na Gen. Bisogo [bombi biyitaga ba Jenerali].

Guhera ku wa 8 Mutarama 2020, amakuru yacicikanye avuga ko yitandukanyije n’ingabo za leta ya Congo (FARDC), impamvu yabimuteye ntiyavugwaho rumwe n’ abantu batandukanye. Uretse amakuru yo kwitandukanya na FARDC, bamwe bise gutoroka yatangajwe n’iki gisirikare cy’igihugu ku rubuga rwa Twitter, andi yose yavuzwe nta gihamya afite.

Hari abavuze ko yaba yaragiye kwihuza no kuyobora umutwe wa Gumino, mu gihe abandi bavuga ko yaba yaragiye gutabara abo mumuryango wa bene wabo bamaze amezi bugarijwe n’ibitero bya Mai Mai ya Gen. Maj. Yakutumba.

Nk’uko byagaragajwe n’abasomyi benshi b’inkuru zamwanditseho, ibyo kuba yaragiye mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda, cyangwa kuyoboka undi mutwe urengera Abanyamulenge, byose ni ugushakisha ( speculation) kuko nta kibihamya gihari, usibye igisirikare cya Congo cyemeje ko uwo musirikare mukuru yatorotse.

Ibyo kuba Gumino yifatanya n’abarwanya leta y’u Rwanda byagaragaye muri raporo y’impuguke z’akanama gashinzwe umutekano muri ONU, nimero S/2018/1133 dufitiye kopi, Col. Makanika akaba atavugwa muri iyo raporo.

Abasomyi bavuga ko kwitandukanya na FARDC kwa Col. Rukunda kugira ngo ajye mu mutwe w’abarwanya leta y’u Rwanda bitaba bimushishikaje kurusha gutabara ababyeyi be n’abavandimwe b’Abanyamulenge bamaze igihe bicwa, basahurwa, batwikirwa, abandi bahunga.

Urebye mu mateka, intego za FRF [itakibaho] na Gumino, kwari ukurwanirira inyungu z’Abanyamulenge. N’ubu ngo ni ko bikimeze ku mutwe wa Gumino kuko uhangana na Mai Mai Yakutumba.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru, hari amakuru atugezeho avuga ko uyu mutwe wa Mai Mai udatinya gutangaza ku mugaragaro ko Abanyamulenge bagomba kwicwa, wongeye kugaba ibitero muri Minembwe kuva mu masaa kumi y’igicuku. Aya makuru aturukayo avuga ko uduce twa Mpugamo, Kivumu, Rubanda na Musingi twatewe, insisiro zimwe zikaba zirimo gushya ku buryo umutangabuhamya wemeje aya makuru avuga ko yabonaga imyotsi icumba no kumva urusaku rw’ amasasu ariko akavuga ko bigoye kumenya umubare w’ ingo zatwitswe, inkomere n’abapfuye.

Ibyo kubura imirwano byongeye kwamaganwa n’abanyapolitiki ndetse n’abandi baturage barimo umudepite w’umunyamulenge Me Moise Nyarugabo, mu gihe hari hamaze iminsi hari agahenge.

Me Moise Nyarugabo yavuze ku gitero cyongeye kugabwa muri Minembwe
Me Moise Nyarugabo yavuze ku gitero cyongeye kugabwa muri Minembwe

N’ubwo Col. Rukunda ntacyo aratangaza ku bimuvugwaho, ibitekerezo by’abaturage bihuriweho byerekana ko yaba yaritandukanyije na FARDC kuko itigeze igira uruhare mu kugarura amahoro i Mulenge, ari nabyo byamuteye kwihagurukira, akajya gufasha Abanyamulenge basa n’abatereranwe. Iyi ngingo abasomyi bayigarutseho, aho bagaragaza ko FARDC ishobora kuba ari yo mwanzi w’Abanyamulenge.

Col. Rukunda ubu wamaze kuba umwanzi wa RD Congo nk’uko FARDC yabitangaje, abaye yihuje n’abagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, cyaba ari ikibazo gikomeye. Ku rundi ruhande byaba ari ubutwari bukomeye kabone n’iyo yaba igitambo, mu gihe yaba yateye umugongo FARDC, agiye gutabara no kurengera bene wabo i Mulenge, nk’uko byagarutsweho mu bitekerezo.

Kubera ko nyiri ubwite ntacyo aratangaza, abantu bakagombye gucisha make kuko hakagombye gutekereza ko umutima wo kurengera ubwoko bwe yabiharaniye na mbere y’uko yinjira mu gisirikari cya Leta, bikaba bishoboka ko iyo ngengabitekerezo (ideology) ikimurimo ikaba ariyo yamuteye gutoroka. Igikorwa abenshi mu banyamulenge bashima bakumva n’abandi basirikari n’abapolisi bakuru n’abato bagombye kwigana maze ubwoko bwabo bukarengerwa.

Abanyamulenge bashoboye kwinjira mu nzego zitandukanye za DRC haba muri politiki haba ndetse no mu nzego z’umutekano, kuko bafite abaminisitiri, abadepite, abasirikari n’abapolisi bari ku rwego rwa Gen. Col, Lt. Col, Maj. n’ abandi benshi bato.

Abanyamulenge bo hirya no hino ku isi bakaba barakajwe bikomeye n’icyo bise ipfobya ry’igikorwa Makanika yakoze bo bafata ko ari icy’ubutwari bukomeye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ni iyihe mpamvu Col. Rukunda yateye umugongo ingabo za Congo?
    Bwiza nkunze ko mutabogamye, abantu bakwiye gutegereza nyirubwite akitangariza ibye.

  2. Ni iyihe mpamvu Col. Rukunda yateye umugongo ingabo za Congo?
    Bwiza nkunze ko mutabogamye, abantu bakwiye gutegereza nyirubwite akitangariza ibye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *