p_kagame.jpg

Ni ubwa mbere nari mbonye Perezida_Mugisha Moïse wegukanye agace ka Tour du Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Mugisha Moïse wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022, yasobanuye uko Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame ari we watumye agira imbaraga zo kugera kuri iyi ntsinzi, cyane ko ngo ari n’ubwa mbere yari amubonye.

Mugisha mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari amaze kwegukana aka gace kakinwe kuri uyu wa 27 Gashyantare 2022, yagize ati: “Ni ibintu byanshimishije kubona Perezida ari we uje kumanura igitambaro. Nahise numva nuzuye izindi mbaraga, byanga bikunda mbikore tu!”

Perezida Kagame ni we watangije ku mugaragaro aka gace, ikaba ari inshuro ya mbere yari abikoze mu mateka ya Tour du Rwanda, kuva yaba irushanwa mpuzamahanga.
p_kagame.jpg

Kuri Mugisha, birashimishije kuba yabonye Umukuru w’Igihugu ku nshuro ya mbere kandi bikabera muri uyu muhango, ati: “Mu by’ukuri sinakubeshya, ni n’ubwa mbere nari mbonye Perezida. Nkimubona nahise mvuga nti ‘Ok, araje nta kibazo, reka tumugaragarize ko natwe duhari, ko imbaraga aduha, ko tugerageza kuzikoresha neza.”

Mu byo yashimiye Umukuru w’Igihugu, harimo kuba mbere y’uko iri rushanwa ritangira tariki ya 19 Gashyantare 2022 yarabahaye amagare meza agezweho, abinyujije kuri Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Ajya kwegukana aka gace, hagaragaye Abafaransa bari babiri bakinira TotalEnergies bari kumwe na we, basa n’abamuhaga ikimenyetso ngo atware cyane atsinde, ndetse bishimye ubwo yatsindaga.

Kuri aba Bafaransa; Dujardin Sandy na Alexandre Geniez, Mugisha yasobanuye ko umwe muri bo yamubwiraga ngo atware vuba yegukane aka gace, kuko we yamubwiraga ko nta mbaraga asigaranye zatuma akegukana.

Mugisha afite agahigo ko kuba ari we Munyarwanda wegukanye irushanwa Grand Prix Chantal Biya ryo muri Cameroon. Hari mu Gushyingo 2020.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ni ubwa mbere nari mbonye Perezida_Mugisha Moïse wegukanye agace ka Tour du Rwanda
    Aba Bafatansa se bamubwiraga ngo atware cyane bo bari bayanze cg ni cadeau bamuhaye bite we ni uko hari utwo batwaye twinshi.gusa birashimishije kuyitwara.ubutaha wabona tuyegukanye, bahabwe ibyangombwa bategurwe hakiri kare bajye n’ahandi kwitoza hamwe n’ibihanganye ku igare.

  2. Ni ubwa mbere nari mbonye Perezida_Mugisha Moïse wegukanye agace ka Tour du Rwanda
    Aba Bafatansa se bamubwiraga ngo atware cyane bo bari bayanze cg ni cadeau bamuhaye bite we ni uko hari utwo batwaye twinshi.gusa birashimishije kuyitwara.ubutaha wabona tuyegukanye, bahabwe ibyangombwa bategurwe hakiri kare bajye n’ahandi kwitoza hamwe n’ibihanganye ku igare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *