Niba tuvuga umuturage ku isonga ntidukwiye kumusonga – Ingabire M. Immaculee

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe leta y’u Rwanda yongereye abaturage igihe cy’amezi atatu yo kuba barangije gutanga imisoro y’ubutaka, bamwe mu baturage bo baracyavuga ko iyi misoro ibaremereye na cyane ko muri iki gihe bugarijwe n’ubukene bukabije ndetse bamwe mu bavuga rikijyana bo bakaba basanga leta ikwiye kongera kubitekerezaho neza ikumva impungenge z’abaturage byaba ngombwa n’iyi misoro igakurwaho.

Ibi kandi biravugwa mu gihe umusoro basabwaga muri uyu mwaka wikubye hafi inshuro 3. Ni umusoro uw’ubutaka batuyeho ndetse n’amazu bwubatse ho ku bafite inzu irenze imwe.

Abaturage bakunze kugaragaza kenshi ko bitaborohera kubona uyu musoro, ariko ubu bwo benshi baribaza uko uw’uyu mwaka bazawubona mu gihe ibiciro byazamuwe.

Umuyobozi wa Transperency International Rwanda, Madamu Ingabire Marie Immaculee, ni umwe mu bavuga rikijyana mu gihugu usanga koko uyu musoro ari ikibazo ku baturage.

Mu kiganiro yahaye Ijwi rya Amerika, yagize ati “Abaturage bose barasa nk’abahungabanye kubera iyi misoro. Uwo muvuganye wesearakubwira ati ntabwo tuzi uko ibi bintu tuza kubisohokamo. Abitwa rero ngo batuye mu mujyi kandi mu by’ukuri batishoboye, kandi twarababonye cyane cyane mu gihe cya Covid, ngirango nta mudugudu n’umwe muri utu duce twinshi tw’umujyi utari ufite abaturage ugaburira kubera ko batabashije no kubona icyo kurya”.

Madamu Ingabire uvuga ko nubwo aba baturage bagaburirwaga bafite amazu yabo yo kubamo yibaza ukuntu bazashobora imisoro y’ubutaka basabwa hirengagijwe n’uko ku bantu bose iremereye, ariko byibuze hari ababa bafite aho bayakura.

Ati “Iyo rero batubwira ngo hari abo bazasonera, ntabwo ari byo kuko icyo twabonye, buri mudugudu wese n’akagali baricara bakagena umusoro bazatanga. Ubwo rero njyewe ndabona ibi bintu biteye impungenge. Leta ikwiye kubitekerezaho, niba tuvuga umuturage ku isonga, ntabwo noneho dukwiye kumusonga”.

Ibi Ingabire abihuriyeho na Safari Emmanuel uhagarariye Umuryango Cladho uharanira uburenganzira bwa muntu, we unasaba leta ko yakuraho uwo musoro.

Ku ruhande rw’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA, cyo kivuga ko mu gihe byagaragara ko iri tegeko ry’umusoro ku butaka cyangwa ubukode ribangamiye abaturage, bishoboka ko ryahindurwa.

N’ubwo abaturage ndetse n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba ko iri tegeko ryahindurwa, ikigo cy’igihugu gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro, kivuga ko guhindura itegeko byashoboka mu gihe bigaragaye ko ribangamiye abaturage.

Nyamara Ernest Karasira, Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ushinzwe imisoro yeguriwe inzego, avuga ko iri tegeko ridateze guhinduka.

Uyu musoro wavuye ku mafaranga y’u Rwanda ari hagati 0 na 80 bitewe n’icyo ubutaka bukoreshwa, ugezwa kuri 0-300 kuri metero kare. Uko kongera umusoro ni ikintu abaturage bakomeje kuvuga ko kije kubahuhura mu gihe n’ubundi ubukungu bwabo butari bwifashe neza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Niba tuvuga umuturage ku isonga ntidukwiye kumusonga – Ingabire M. Immaculee
    uwomuyobozi uvugako umusoro utakurwaho nuko afite ubushobozi bwokwishyura twebwe abanyarwanda uyumusoro urabangamyepe! nacovid 19 ngo abantusore batanariho ubwose umuntu urya aruko bimugoye azakurahehe umusoro wubutaka jyendumva mwawukura imisoro yabayemyishi

  2. Niba tuvuga umuturage ku isonga ntidukwiye kumusonga – Ingabire M. Immaculee
    uwomuyobozi uvugako umusoro utakurwaho nuko afite ubushobozi bwokwishyura twebwe abanyarwanda uyumusoro urabangamyepe! nacovid 19 ngo abantusore batanariho ubwose umuntu urya aruko bimugoye azakurahehe umusoro wubutaka jyendumva mwawukura imisoro yabayemyishi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *