Niba urangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, dore inama wakurikiza ugaca ukubiri na byo

Sangiza iyi nkuru

Rimwe na rimwe usanga hari abagabo benshi bamara igihe gito ugereranije n’igiteganyijwe mu gihe batera akabariro. Mu gihe ibi biba inshuro nke ntibyakagombye guhangayikisha umuntu cyangwa kumutera ipfunwe kuko hari byinshi wakurikiza mu gihe ufite iki kibazo cyo kurangiza vuba mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina.
Abahanga mu bijyanye n’ ubuzima bw’ imyororeke bemeza ko ibi biterwa n’impamvu z’imiterere y’umuntu (raisons biologiques) ndetse n’impamvu zo mu mutwe (raisons pscychologiques).
Kugira ngo iki kibazo gikemuke urubuga Penishealth, bwiza.com ikesha iyi nkuru rutangaza ko ari ngombwa kugana muganga, ubujyanama, ndetse no kunoza uburyo iyi mibonano ikorwamo.
Urubuga rwa Penishealth.com rutanga bimwe mubyo gukora kugira ngo wirinde kurangiza vuba ndetse no kongera ibyishimo mu gihe cy’imibonano.
Ibyo wakora mbere y’imibonano:
1.Gerageza gukorakora igitsina cyawe iminota 30 cyangwa isaha imwe mbere yo gukora imibonano. Ibi ngo bizagabanya ubushyuhe bukurimo bityo uruhuke ku buryo umara igihe kinini mu gihe ukora imibonano.
Mu gihe kimibonano:
Fata ku mutwe w’igitsina cyawe. Komeza uhafate kugeza ubwo wumva ubushake bwo kurangiza bugabanutse.
Nyuma yo kurekura igitsina tuza nibura amasegonda 30. igitsina gishobora kugabanuka mu murego ariko ubushake bwo gukora imibonano bwo buzakomeza.
Kurikiza ibi byiciro bivuzwe haruguru mu gihe cyose wumva ugiye kugera ku musozo w’imibonano.
Abo bahanga bakomeza bavuga kandi ko ari byiza gukoresha agakingirizo. Ikindi ngo ni byiza gushaka ikintu cyaguhuza mu mutwe mu gihe cy’imibonano kugira ngo nabyo bigufashe kumara igihe kirekire
Ubundi buryo kandi bwiza benshi bakoresha ni ukumva ugiye kurangiza ugasa n’usubira inyuma wiyaka umugore, mu mutwe ugasa nkuwirengagiza, ugatekereza ibindi, icyo gihe gusohora bisa nk’ibihagaze ariko muri uko kwiyaka umugore ukomeza gukorakora igitsina cye kugirango na we atava mu gikorwa bikaza kukugora.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *