Umunsi ku munsi wumva mu miryango itandukanye havugwamo gucana inyuma, gusa akenshi byagiye bigaragara ko gucana inyuma biterwa n’ingeso y’umuntu ku giti cye, kimwe n’uko hari igihe biba byatewe n’umwe uba utuzuza inshingano ze mu bashakanye
Reka turebere hamwe bimwe mu bintu byatuma umugore wawe aguca inyuma, nk’uko Bwiza.com ya bibakusanyirije:
1.Kuba umugore atajya anyurwa n’uburyo umugabo we amuterera akabariro.
2.Kuba umugore yarashatse umugabo adakunda kubera impamvu zimwe na zimwe (nk’amafranga), maze ugasanga nyuma yo kurushinga umugore aracyararikira gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo bakundanaga mbere yo kurushinga, cyangwa se n’undi asigaye yarikundiye.
3.Kuba umugabo ahora muri business (akazi), ntahe umugore we umwanya ndetse no gukora imibonano ntibikunde uko umugore abyifuza (aho bavuga ngo umugore baramupfubya) ; aho gupfuba akajya gushaka abashoboye (abunganizi).
4.Kuba umugore yumva adahagijwe n’umugabo we, haba ku mutungo cyangwa no ku gutera urubariro maze agashakira hanze y’urugo ngo arebe ko yabona ibimunyuze.
5.Kuba umugore afite umugabo ukorera kure cyangwa uba kure, bityo bakaba bajya bamarana igihe kirekire batabonana maze umugore akananirwa kwihanganira gutegereza.
6.Kuba umugabo n’umugore bafitanye amakimbirane ahoraho. Muri make ntibagikundanye.
7.Kuba umugore afite ibyo ararikiye umugabo atabasha kumuha cyangwa atatinyuka kubisaba, maze akabona undi ubimuha, bityo ugasanga hajemo kubyishyura cyangwa kumwitura kumwiha.
8.Kuba umugore yaramaze kumenya ko umugabo we amuca inyuma maze agashaka kwihimura.
9.Kuba umugore afite umugabo ukuze (umusaza) utakibashije gutera akabariro ku nshuro yifuza, bityo bigatera umugore kujya hanze gushaka abakiri abasore.


