Umutekano muke muri Repubukika ya Centrafica ukomeje kugira ingaruka nyinshi ku baturage zirimo ubuhunzi, inzara n’izamuka ry’ibiciro ku rwego ruteye impungenge.
Igitangazamakuru The New Humanitarian kivuga ko imitwe yitwaje intwaro igize ihuriro rya CPC (Coalition of Patriots for Change) yafunze imihanda y’ubucuruzi ihuza iki gihugu n’andi mahanga, ikaba yarakumiriye ibicuruzwa n’imfashanyo zirimo ibiribwa.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare 2021, ku mupaka uhuza CAR na Cameroon hari amakamyo 1500 yabujijwe kwinjira, arimo 500 yari atwaye imfashanyo y’ibiribwa ndetse n’imiti.
Umuyobozi wungirije w’ishami ry’umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa muri CAR, Aline Rumonge aherutse kubwira iki gitangazamakuru ati: “Ni ibyago. Dufasha abaturage miliyoni 1.1. Ibigega byacu ntabwo byaba bihagije mu gihe iri kumira ryamara amezi abiri.”
Ikumirwa ry’aya makamyo yiganjemo atwara ibicuruzwa, ryatumye bihenda cyane imbere muri CAR cyane cyane mu murwa mukuru Bangui, biteza igihombo mu baguzi ndetse n’abacuruzi.
Ibiciro by’amafi yumishijwe, ibitunguru, umunyu, ibishyimbo, amavuta n’ibindi by’ibanze byikubye inshuro ziri hagati y’ebyiri n’eshatu.
Abagizweho ingaruka n’ibi bibazo barimo Marie-Claire, umubyeyi w’abana 7 ucururiza muri Bangui, nk’uko yabitangarije iki gitangazamakuru.
Marie-Claire w’imyaka 49 y’amavuko avuga ko bitewe n’ingaruka z’ikumirwa ry’ibicuruzwa ku mipaka ya CAR, inyungu yakuraga mu bucuruzi yagabanyutseho incuro eshatu, ku buryo abona ko ibi bibazo nibikomeza, ubuzima bwe buri mu kaga.
Yagize ati: “Abana banjye ntabwo babona ibyo kurya bihagije. Ibi nibikomeza, ntabwo nzi ko nzabaho.”
Ibi bibazo bifitanye isano n’amatora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 27 Ukuboza 2020, yabaye nyuma y’aho François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu imyaka 10 yari yangiwe kongera kwiyamamaza. Imitwe yitwaje intwaro imushyigikiye yatangiye kugaba ibitero no gufata ibice bitandukanye by’igihugu.


