Mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umuryango “Unity Club” umaze ishinzwe, cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2016, muri Kigali Convention Center, Perezida Kagame yavuze ku bumwe bw’Abanyarwanda yibutsa ko amacakubiri adasiga ubusa ahubwo ko yanaha icyuho abatifuriza Abanyarwanda ibyiza.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango n’Abanyarwanda bose muri rusange, Perezida Kagame yagize ati: “Uyu munsi turavuga ubumwe bw’Abanyarwanda kuko tuzi neza ingaruka z’amacakubiri(…), aho ubumwe, ubwumvikane, ubumuntu, Ubunyarwanda bitari habaho ingaruka mbi nk’izo twumvise mu buhamya bwatanzwe”.
[ad id=”44145″]
Yakomeje ashishikariza Abanyarwanda ubumwe hirindwa amacakubiri ko ashobora guha icyuho abifuriza u Rwanda ibibi, ati: “Niduhitamo guhangana hagati yacu, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza”.
Muri iri jambo Perezida yavuze kandi ko u Rwanda rwamenyekanye kubera amateka mabi ndetse runabasha no kuba icyitegererezo cy’iterambere, akaba yasabye ubufatanye kugirango rukomeze rumenyekane kurushaho mu byiza.
Ati: “Dukwiye gufashanya kuguma mu murongo mwiza kugirango tumenyekane ku byiza twagezeho aho kumenyekana ku mateka mabi”.
Yanaboneyeho gushimira abagize igitekerezo cyo gushyiraho Unity Club, aho abantu baganira ku mateka y’u Rwanda bagakuramo amasomo.
Umuryango “ Unity club-Intwararumuri ” washinzwe muri Gashyantare 1996 nyuma y’imyaka 2 jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Uyu muryango ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma abayihozemo n’abo bashakanye. Intego yawo y’ibanze ni ukwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro byo nkingi y’iterambere rirambye.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’uyu muryango nawe wari witabiriye ibi birori by’isabukuru, yavuze ko kwitwa Intwararumuri bikwiye kujyana no kurinda igihango cy’Abanyarwanda bihereye ku banyamuryango ba Unity Club.
[ad id=”44145″]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


