Nifuza gutsinda ibitego byinshi birenze ibyo Ronaldo na Messi batsinze- Harry Kane

Sangiza iyi nkuru

Umwongereza Harry Kane atangaza ko mu nzozi ze yifuza gukora ibitangaza muri ruhago, agatsinda ibitego byinshi bishoboka birenze ibyatsinzwe na Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

Kane yatangaje ibi, nyuma y’umukino wahuje ikipe y’u Bwongereza n’iya Croatia, ku cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, bikarangira buyitsinze ibitego 2-1, by’umwihariko Kane atsinze icya kabiri ku munota wa 85.

Kane yagize ati “Ntekereza ko bombi Messi na Ronaldo bari ku isonga mu myaka ibiri y’imikino ishize, gutsinda ibitego 40, mirongo itanu cyangwa se 60 ku mwaka w’imikino ni intego, bose mbafata nk’ikitegererezo ariko nifuza gutsinda ibirenze ibyo bombi batsinze”.

Nk’uko ikinyamakuru The Guardian kibitangaza, ngo abakunzi ba ruhago bemeza ko Kane ashobora gukabya inzozi ze mu gihe akiri ku myaka 25, mu gihe abo yifuza kugera ikirenge mu cyabo ndetse akanabarenga bageze mu myaka iri hejuru ya 30.

Harry Edward Kane ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko, na metero 1.88, ni umwataka mu ikipe y’igihugu cy’u Bwongereza ndetse no muri Tottenham. Kuva mu mwaka wa 2015 amaze gutsinda ibitego 35 mu ikipe y’u Bwongereza.

kane2
Harry Kane mu ikipe ya Tottenham

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *