Niger: Abana b’abanyeshuri 25 bishwe n’inkongi y’umuriro

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 08 Ugushyingo, abana b’abanyeshuri bagera kuri 25 bapfuye bahitanwe n’inkongi y’umuriro yibasiye amashuri yabo mu Ishuri Ribanza riherereye mu majyepfo ya Niger.

Usibye abapfuye abandi bana 14 bakomeretse, barimo batanu barembye cyane kubera ibikomere by’ubushye nk’uko itangazo ryasohowe n’inama y’abaminisitiri rivuga.

Ishuri ryabereyemo ibi byago riherereye mu Mujyi wa Maradi, mu birometero 600 ugana mu burasirazuba bw’umurwa mukuru, Niamey.

“kuri ubu ntabwo dushobora kumenya neza icyateye inkongi,” uyu ni umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere Maman Hdi.

Iyi nkuru dukesha VOAAfrique irakomeza ivuga ko amasomo yahise ahagarikwa kandi hagatangizwa icyunamo cy’iminsi itatu muri Maradi.

Ni ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka inkongi y’umuriro yishe abanyeshuri ibasanze mu mashuri muri iki gihugu. Abana bagera muri 20 biga mu kiburamwaka bishwe n’inkongi muri Mata i Niamey.

Kuri uyu wa mbere, Inama y’Abaminisitiri yavuze ko nyuma y’izi mpanuka zombi, amasomo y’incuke atazongera gutangirwa mu nzu zisakajwe ibyatsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *